Umugore yinjiye muri kabari maze arabukwa umugabo wari wambaye zahabu ku maboko, ku ntoki no mu josi maze aramubwira ati "Mbega ngo abantu barasa ntacyo bapfana ! Uzi ko usa neza neza n’umugabo wanjye wa gatatu " ! Umugabo arumirwa dore ko amaso yari ayo maze abaza umugore ati : "Kuki nsa n’uwo mugabo wawe ? aho nsa nawe ni hehe ? Wagize abagabo bangahe ?" umugore ati : "Nagize abagabo babiri nawe wa gatatu nahigaga."
-Umuntu yagiye mu ijuru ahabona inzu abakoze ibyaha bike babanza hejuru. Abonye Padiri ati ko uri hano ? Padiri ati : “Vuga buhoro Musenyeri atakumva, ari muri cave.”
-Umugabo yari muri Penetensiya, ati “Naribye, naratukanye, narasambanye”, Padiri amuca mu ijambo aramwegera ati “Ariko mwe Abagore mubakura he ?”
-Umusazi yaribye batangira kumukubita ahita ababwira ati musigeho mbabwire, “Mureke kunkubita mu kavuyo, ab’imigeri babanze, hakurikireho ab’ingumi”.
-Abasaza biga gusoma no kwandika, mwalimu yandika “IMBARAGASA” ryuzura ikibaho kuko bari barwaye amaso. Umwe ati “yanditse ikimasa cyanjye nticyahakwira.”
-Bimenyerewe ko uwitabye telefoni wese agira ati “allo” (a l’eau), umunsi umwe umuntu ahamagaye mugenzi we ati “allo” undi ati “aluwile” (a l’huile).
- Umugabo yagiye kwa muganga yahiye amatwi yombi, noneho muganga ati ariko ese ubundi ubu byakugendekeye bite ? Undi wahora n’iki wa muganga ko telefone yasonnye ndimo ntera ipasi, noneho nakwitaba mfata ipasi aho gufata telefone ! Muganga ati nonese amatwi yombi yahiye ate ? Umugabo ati umva da ! Nonese sinagombye gutelefona hano nsaba rendez-vous !
No comments:
Post a Comment