Wednesday 17 August 2011


Uburyo bashakaga
Mbere umuhungu n’umukobwa barashimanaga hanyuma umwe akabibwira abiwabo bagashima, ntamuhungu wazanaga umukobwa se na nyina batashimye,hanyuma  bakabanza umugeni bemera ukajya gukwa. Umuhungu akajya gutahira. Yajyaga kwasebuke yambaye uruhu bakamutegesha urundi, amazekuhagera akazikiwe kwarukuragira, Akisiga amavuta (Icwende) ikihanaguza (Ize) nikibabi cyimigumbagumba, yamwaga amata yuzuye inkongoro, akihwagiza umurobaniyo yarisabune murico gihe. Akabaho igihe kirekire cane, bakamwa inzoga bakaririmba Inkaa, Hayahaya, bagakoma amashi bakabyina bateze amaboko. bakabzina akabona gutaha, hanyuma bakazabona kumucurira Umugeniwe.

Ibyoguterura byajyenyuma, Barafomoraga, bakamwa inzoga bakavuza inanga, abagore bacunda bakabyina bakavuga Inkaa(Ibyivugo) Ibihimbano bakabyabagabiranye(Ibironda) bakarongoranya bakagabinka, barangiza bagataha Umugeni agasigara.

Amafaranga bayabikaga mumweko,mukibindi nahandi…
Ibijyanye n’Amata Amavuta uburyo bayakoraga: Barakamaga, amata agashirwa munkongoro, bakabuganiza yamara kuvura bagafata Umutozo bakavuruga, bamara bagashira Mugisabo, bagapfundikiza……. Bagacunda amaze kureta barangiza bagakorakoza bagasuka mugashuku, bakavuza indosho amavuta, hagasigara Amacunda, bakayamwa ariko yamwaga abagore n’abana ntamugabo wayamwaga, Amata yararimo amoko menshi: Inshushu,Umwirire, Umubanji,Umushamisha, agakondera cg Ikivuguto hakaba n’amacunda. Akongera akabamo: Umuhondo,      namata            asanzwe,          umusunga,       Isuri…….

Amavuta bakayakanda, barangiza bakayateka, bakosa yampumuro yayo ikavamo bakayashira mwicwende,            (Agakunda       bagegenye       kadafite            inkondo)


No comments:

Post a Comment