INKURU IBABAJE: Umusore w’Umunyamurenge yaraye yishwe arasiwe ku Mutarure.
Yanditswe ku minsi 04 / 08 /2012 - 4:40:38
Ubgoko bg'imbunda bikekwa kuba ariyo yakoreshejwe mu kwica nyakwigendera.
Ifoto: Google
MUTARURE, CONGO - Mw’ijoro
ryakeye, nukuvuga ijoro ry’iposho buca ari uyu munsi w’iyinga ku minsi
08/04/2012, mu kiyaya ca Rusizi ahitwa ku Mutarure haraye harasiwe
umusore w’Umunyamurenge w’Umunyabyinshi arashwe n’abantu bari bambaye
amahuzu y’igisirikare ca Congo. Uyu muhungu w’ikinege yitwaga BITEGE wa
MASUNZU wo kuri Gatobwe. Yarasiwe ahitwa mu Rwenena harangiza mu
Cibitoki.
Hari mu ma saha arindwi y’ijoro,
ubgo abagizi ba nabi babaryamiraga mu kiraro iwe n’undi mwana muto
barikumwe. Amakuru atugeraho avuga yuko abo bagizi ba nabi bari 6
bashorewe n’umusevire cangwa se umuturage umwe.
Uko byagenze nuku: umwe muri abo
bagizi ba nabi yamufatiyeho imbunda, nuko nyakwigendera yirwanaho
barwanira imbunda n’uwo mugizi wa nabi. Abandi bagizi ba nabi babonye
yuko nyakwigendera agiye kunesha uwabo barwaniraga imbunda, bahitamo
kubarasa bombi (nukuvuga nyakwigendera BITEGE n’uwo mugenzi wabo
barwaniraga imbunda). Bombi bahise bagwa aho. Uyu nyakwigendera akaba
yarashwe mu nda ndetse no mu mutwe.
Ngo nta rwamaze abatabazi.
Umwana warikumwe na nyakwigendera we yabashije kurokoka, ubgo yihishaga
mw’iruri akizwa n’uko b’abagizi ba nabi birukanye undi mugabo warumaze
kubacika hafi aho. Nyakwigendera baje kumwica bamaze no kunyaga undi
mugabo amafaranga ya Congo angana na 28.000FC, nukuvuga idorari zigera
kuri 30 za Amerika. Tubibutse yuko BITEGE asize abana batatu.
Ibi bibaye mu gihe mu Minembwe
haherutse kwicirwa abandi basore babiri b’Abanyamurenge. Umwe yapfuye
urupfu rubi intumbi ye iraboneka. Naho undi we yaburiwe irengero. Uyu,
umurambo we waburiwe irengero yafatiwe ahitwa mu Madegu. Nyuma y’aba
basore babiri biciwe mu Minembwe mu buryo budasobanutse, undi yarafashwe
arakubitwa bikomeye ndetse aza no gufungwa n’ingabo za Col Zaïre ukorera aho mu Madegu.
Nkuko byabaye akamenyero, ubugome
nk’ubgo burangira ntaco abategetsi ba Congo babikozeho. Ndetse ninayo
mpamvu ibikorwa nk’ibyo bibisha bikomeza kugaruka uko bukeye n’uko bgije
yuko ababikora ntibahanwa.
Ubu twandika iyi nkuru, turinjiye
hano ku Mutarure n’intumbi ya nyakwigendera iri munzu. Dusabiye
imiryango y’ababuze ababo kwihangana kandi twifurije ba nyakwigendera
iruhuko ridashira.