Tuesday 14 August 2012


 AMATEKA Y’ABANYAMURENGE


IKIGANIRO KU AMATEKA Y’ABANYAMURENGE.
IMPAMVU ZO GUHUNGA NO KUNYANYAGIRA KW’ISI KW’ABAKONGO B’ABANYAMULENGE.
  1. ABANYAMULENGE NI BANTU IKI?
Abanyamulenge n’abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi bakomoka mu bice bitatu aribyo:
·         U Rwanda,
·         U Burundi na Tanzaniya bya mbere y’ubukoroni.
Abanyamulenge bavuga ururimi rw’ikinyamurenge rugira amagambo amwe n’amwe rutira mu zindi ndimi  z’abaturanyi nk’igipfurero ,n’igishi ariko kikaba gifite isano rinini n’ikinyarwanda nndetse n’ikirundi kuko n’izo ndimi tuvuze z’abaturanyi  zifite amagambo zihuriyeho n’ikirundi n’ikinyarwanda.
Abanyamurenge n’abakongomani buzuye bitewe n’igabanganwa rya Afrika ryakozwe n’abakoroni I Berlin mu Budage mu 1885.
Mbere y’izo tariki tuvuze haruguru,abanyamurenge bari bayoboye ama Groupements-Chefferies atatu:
Ø  Chefferie Gahutu,
Ø  Chefferie Kayira,
Ø  Chefferie Nyirimuhanga.
  1. INKOMOKO Y’IMINDYANE MU MOKO YO MUBURASIRAZUBA BWA CONGO.
              Ayo ma Chefferies yaje gukurwaho n’abakoloni b’abababirigi mu mwaka wa 1933 hishingikirijwe ku rwandiko(Lettre circulaire)rwanditswe na Ministre w’ubukoloni witwaga L.FRANK ku itariki ya 08/11/1920 yo gukuraho udu Chefferies duto duto yitwazako ari ukumara akajagari.

Nibwo abanyamurenge batangiye kwitwa amazina ya(Sans terres,non originaires,non autochtones,immigrés,).Umuntu wese yakwibaza impamvu ama Chefferies yose y’abanyamurenge ariyo yakuweho yonyine.abo bakoroni ba babirigi bategura amacyakubiri nkay;iwabo arangwa hagati ya abawalo nab aba flama.ibyo bigaragarira mu bindi bihugu ba coronige nku Rwanda n,Uburundi.
Ku minsi 30/06/1960 nibwo Kongo yaronse ubwigenge,ariko ubwo bwigenge bwabaye ubwa bamwe bishaka kuvuga ko abanyamulenge bahejwe mu buyobozi ndetse no murage w’igihugu.
Ku itariki ya 15/04/1964,nibwo havutse umutwe wigometse ku butegetsi bwa Congo uyobowe n’uwitwaga Pierre Mulele afatanije n’abagabo babiri Gaston Soumialo na Laurent Desire Kabila.
Uwo mutwe w’abigometse ku buyobozi bwa Congo watangiriye mu ntara(Province)ya Bandundu uzanwa muri Sud-Kivu n’umugabo witwaga Antoine Malandura.Uwo mutwe ntiwatinze kwigarurira ikiyaya cya Rusizi na ville ya Uvira kugeza Fizi.
ANC(Armée Nationale Congolaise)ntiyatinze kuhabakura nibwo bahungiye ku misozi miremire y’I murenge bakunze kwita ( hauts Plateaux d’Itombwe)kuko bari  bafite amahame ya Communisme socialism.Amahame yavugaga ko ubutunzi bwose bugabanganwe kugirango habe iringanizwa ry’abakene n’abatunzi ibyo bikagaragara ko bashakaga kunyaga abanyamurenge inka zabo bakazibanya andi moko y’abaturanyi atarazigiraga. n’ukuvuga bene wabo  b’ababembe,abapfurero n’abanyintu. Kwari ukugirango bashire mu bikorwa indoto ya Karl Marx zo gukuraho ubusumbane zigahindura isi Paradizo.
Ibyo ntibyatinze gutera amacakubiri hagati y’uwo mutwe w’abagumutsi n’abaturage b’abanyamurenge.Nibwo abanyamurenge bifatinyije na ANC yari imaze kunanirwa kubakura mu misozi miremire ya:Rurambo,Gahororo,Kirumba,Muhe,Gitavi n’ahandi henshi.
Ubwo nibwo abasore b’abanyamurenge biyunze na ANC biyemeza ko bashoboye kubakura muriyo misozi.Bahise babishyira  mungiro abagumutsi bahungira muri Collectivite ya Ngandja bahinduka aba bandits bo kwiba inka z’abaturage b’Abanyamurenge.
Byumvikanako abantu bapfaga ari abanyamulenge cyangwa ariya moko agize uwo mutwe.Iyo ntsinzi ya Leta ya Congo bayitiriye aba Combattants b’Abanyamulenge.Kubera iyo mpamvu havutse urwango rukabije hagati y’ababembe,Abapfurero,Abavira mu ruhande rumwe n’Abanyamurenge mu rundi.
Mu mwaka wa 1969,habaye amahoro(Pacification Nationale),nibwo intambara yahinduye isura iba iya Politike ishingiye ku ivangura ry’ubwoko bw’abatutsi.Nibwo Abanyepolitiki bakomoka murayo moko baturwanyaga barwanyije byimazeyo abatutsi babaregako ari abashyitsi baturutse mu Rwanda no mu Burundi ,biyibagizako:
v  bamwe mu bapfurero bafite inkomoko yo mu Buganda mu bwami bw’abanyoro(Royaume de Bunyoro, abandi bagakomoka mu barundi b’abahutu(abazige).
v  Ababembe bagakomoka I Rwindi mu Barega,
v  Naho Abajoba(ababwari)bagakomoka muri Tanzaniya.
Nyuma ya rebellion ya Mulele muri 1969,nibwo y’amazina yavuzwe haruguru yiswe Abanyamurenge yakoreshejwe ku mugaragaro ariyo:“OUTSIDERS,BA ENVAHISSEURS,BA SANS TERRES”.
Mu kurwanya Abatutsi bose bitwaje impamvu zikurikira:
ü  Izina ry’umunyamulenge bavugako ari iribadikano,ko biyitiriye umusozi wa MURENGE.
ü  Imvugo y’ikinyamulenge n’indemo ye,bavugako bisa n’iby’abatutsi bo mu Rwanda no mu Burundi
ü  Birengagizako:
ü  izina ry’Abapfurero nabo biyitiriye imisozi ya       BUPFURERO,
ü  Abarega biyitirira akarere k’I Burega,
ü  Abashi biyitirira akarere k’ibushi,
Birengagizako Conference ya Berlin yo muri 1885,ititaye ku mbibi  Afrika ya mbere y’ubukoloni yari ifite.Urugero:
1.      Ubwoko bwita Ababemba bo muri Congo,bisanga kandi muri Zambia,
2.      Ubwoko bw’abakongo nabwo bisanga mu bihugu 3  aribyo Kongo Kinshasa,Congo-Brazza na Angola,
3.      Abitwa Abandande nabo bisanga muri Nord-Kivu(DRC),ahitwa I I Butembo na Uganda ahitwa Kasese,
Ayo moko yose tuvuze haruguru yisanga mu bihugu bitandukanye nta kibazo bagira muri Congo kuko bavugako ari benewabo ba BATOUS.Urugero,nuko usanga impunzi z’abanyarwanda za 1994 n’abarundi bahunze muri 1972 nta kibazo gishingiye kuri Politiki muri Congo.
Hanze y’imipaka ya Congo,Abasomali,n’aba Ethiopiya bisanga muri Somali na Ethiopie bakisanga no muri Kenya.Imvugo n’indemo byabo nabyo birasa muribyo bihugu byose.       Bityo,Izo mpamvu zose zitwajwe nta shingiro zifite.
  1. URUHARE RWA LETA YA CONGO MURI IZO MVURURU.
                Mu mwaka wa 1981 Leta yasohoye itegeko rikumira abo bise mu rurimi rw’igifaransa “les Transplantés”ku bwenegihugu n’ubundi burenganzira bw’ibanze mu gihugu bitwaje impamvu zikurikira:
ü  U Rwanda n’U Burundi ntibyigeze na rimwe byemerera ubwenegihugu abantu bakomoka muri Congo,
ü  Ko Abatutsi batemerera gushingirana n’andi moko ya Congo,
ü  Ko Abatutsi bakomeje imico yabo ibyo byavuzwe na “Centre d’Etude sur la Région des Grands Lacs d’Afrique,d’Envers,Decembre 1996,P.14”
Nubwo iryo tegeka ritarebaga Abanyamulenge,abanye Politiki babi baboneyeho kurikoresha mu kurwanya ubwenegihugu bw’Abanyamurenge n’abandi batutsi b’abanyekongo bakavugako “Udashobora kuba Umututsi ngo wongere ube Umukongomani”.Nibwo mu myaka ya 1982-1987 za Candidatures z’abatutsi ba Congo zakuwe kuri liste z’aba “Parlementaires” babashinjako ari abashitsi(nationalité douteuse) biyibagizako bivuguruje kuko abatutsi b’abakongomani bari barangije izindi mandats zirenga zibiri bari muri Parlement nka RWAKABUBA SHINGA na MUHOZA GISARO Isaac.Iryo Vangura ry’ubwoko bw’abatutsi mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta ntiryigeze rya ryamaganwa n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu,haba amatorero cyangwa se société civile.
                         Ingaruka ziryo vangura n’uko Abanyamulenge batwitse impapuro z’amajwi y’amatora.Izo mpanuka ntabwo zigeze zivugwa n’itangazamakuru rya Congo kuko Leta nyirabayazana yatinyagako bimenyekana mu mahanga.
Leta imaze kubonako ibyo bidashobotse,ihindura “strategies”nibwo yapanze ibarura ryo kumenya umwenegihugu n’utariwe “Qui est zairois et qui ne l’est pas” (recensement ya identification).Uwafashe iyambere mu gushishikariza bagenzibe b’aba députés gukora iryo barura n’uwahoze yungirije Prezida w’Inteko nshingamategeko Anzuluni MBEMBE Ukomoka mu bwoko bw’Ababembe.Iyo recensement yabyaye impaka zarangiye hapfuye abantu babiri ahantu hitwa mu Turambo.RUKAMIRWA ukomoka mu bwoko  bw’abanyamurenge na NDURWE W’umubembe.
                      Bamwe biyitaga abakongomani ariko bakomoka mu Burundi no mu Rwanda nka MUSHOBEKWA WA KATANA,KANYEGERI w’umupfurero wahoze ari Parlementaire,KENGO WA DONDO WAHOZE ari Minisitiri w’intebe kugirango berekane ko ari abakongomani nibo bafashe iyambere mu kurwanya abatutsi nka RWAKABUBA SHINGA,MUSENYERI KANYAMACUMBI,n’abandi benshi……
Mu mwaka wa 1990,FPR INKOTANYI yateye u Rwanda,ubwo abatutsi bose muri Congo bongeye kugira ikibazo gikomeye bafatwa nk’abafasha abanzi b’u Rwanda kubera yuko FPR yari igizwe ahanini n’abatutsi kandi ari ntaho u Rwanda rwari ruhuriye na Cngo muri icyo kibazo.Iyo yabaye impamvu yemewe na Leta ya Congo yo guhohotera no kwica rubozo abatutsi.Abasore bose b’abatutsi biswe Inkotanyi.
Mu mwaka wa 1993,Abatutsi b’aba Kongomani bakoraga akazi k’ubwarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu cy’I Burundi barishwe kugeza kuwanyuma bazira ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Melchior NDADAYE ryakozwe n’abatutsi b’abarundi.
Mu mwaka wa 1994,abahutu bahunze u Rwanda basize bakoze jenoside y’abatutsi.Izo nkoramaraso zigeze muri Congo zikora icyo zise “Coalition pour la cause éthnique des Grands Lacs Africains”.Urwo rwunge rw’abicanyi rwari rufite intego yo gutsemba abatutsi abo ni: EX-FAZ,EX-FAR,INTERAHAMWE,FDD-Nyangoma,FNL-PALPEHUTU,FROLINA,
GRASAB(Groupe d’action et de soutien à Anzuluni MBEMBE) na ISILINYONGO,……
                Iryo huriro ry’abicanyi niryo ryaje gukora ibara I Murenge(Massacre des Banyamulenge en Aout 1996)niyo mpamvu inteko HCR-PT(Haut Conseil de la Republique-Parlement de Transition yari yarasohoye itegeko ku bwenegihugu bwa Congo rigira riti:”Umu zairwa ufite inkomoko yo mu Rwanda no mu Burundi hatitaweho igihe yaziye,yambuwe ku mugaragaro ubwenegihugu abaye;immigré cyangwese refugié cyangwase stranger,kubera iyo mpamvu,agomba kwirukanwa no kunyagwa ibye.Abo bavugwaga bari abatutsi n’ibyabo.
                Iryo huriro kandi niryo ryongeye gukora ubwicanyi ,ndetse jenoside y’abatutsi bo muri Nord Kivu bifatanije na Groupe Ngirima,Magrivi na Mai mai.Ubwo bwicanyi bwa Nord Kivu bwafashe intera nini ndetse abatutsi baricwa abacitse ku icyumu barahunga.
Ku minsi 19/12/1995,Komiseri wa zone ya Uvira,Bwana SHWEKA MUTABAZI II,yasohoye urwandiko No 507275157C.7/95 rusaba umuyobozi ushinzwe iperereza(SNIP) guhamagaza Abanyamurenge ba  Uvira   bose, kubata muri yombi,no kubasubiza mu Rwanda kugirango hubahirizwe itegeko rya HCR-PT.
D.URUHARE RWA SOCIETE CIVILE NA ONG’S.
               Ku minsi 16/09/1996,Umuvugizi wa ONU mu citwaga Zaire ,Bwana Roberton Garreton yashinje ubugambanyi n’ubwicanyi bw’abatutsi ama Societés Civiles nama ONG muraya magambo: ”Ont une responsabilité dans les évenements certaines Organisations de defense de droits de l’homme qui ont choisi l’incitation a la haine raciale et au nettoyage éthnique au lieu de la defense de persecutés”.Ama socités civiles amwe n’amwe yamaganye ibya nyirarureshwa ubwo bwicanyi ibwita tracasseries aho kubivuga mw’izina ry’ubwicanyi bushingiye ku bwoko buganisha kuri jenoside.Imwe murizo niyitwa “les heritiers de la justice”(ONG Protestante y’I Bukavu).Naho izindi zihitamo kwicecekera.
1.  UVIRA.
            Ihuriro rya za Organisation ryitwa Bucong(Bureau de Concertation des ONG’s na Lubunga/Fizi bahise basohora itangazo rikubiyemo ibibera mu misozi y’Itombwe.Umutwe waryo wavugaga uti: (Odyssée des Populations Tutsi Rwandaises,la part de la responsables des ONG’s Groupe Milima,point de vue des Associations membres Bucong Uvira et Lubunga Fizi).Abashizeho imikono ” signataires” banditse ijambo Tutsi Rwandais inchuro zirenga mirongo itatu na rimwe.
Ku itariki 31/11/1996,Umuyobozi w’indi ONG yitwa ACORD,Bwana PANDA WA MUKULA yandikiye mugenzi we w’I Bujumbura LOSELOSE amusaba kwifatanya naba Mai-Mai avuga muraya magambo”Pour calmer ton inquietude sur notre sort après la prise d’Uvira,par les rebelles tutsi autoproclames Banyamulenge,nos militants Mai-mai viennent de chaser les Rwandais du siege de la zone de Fizi 400 rwandais tués on arrive pas à enterer tout le monde”.Abo yavugaga n’aba sivili b’abaturage b’inganji.
2.  I BUKAVU.
            Imyigaragambyo yurudaca yakorewe I Bukavu yiswe anti-Tutsi iririmbwamo amasiroga avugango ”Batutsi bote barudiye kwabo hatubataki mu Zaire yetu”.Ndetse nyuma yo guhunga kw’abanyamurenge muri Bukavu(ku ntambara Mbudja-Mabe-Nkunda na Mutebutsi)abakongomani bandi moko bavuzeko “la ville de Bukavu Propre sans Tutsi”bivuga mu rurimi rwacuko Umujyi wa Bukavu ufite isuku kuko nta Mututsi ukiwurimo kuko bamwe bishwe abandi bahunze.
3.  I MASISI.
            Ihuriro ryitwa MAGRIVI ry’abahutu n’abahunde bari bihaye intego yo kumaraho abatutsi.Iryo huriro ryatsembye abatutsi rinabaroha mu mugezi witwa Kinihira n’abandi babataba mu byobo.
Mu mwaka wa 1990,ubwicanyi bukorwa na Leta(berêts rouges na SARM)n’abo ba MAGRIVI babashinja ko ari Inkotanyi.
4.  VYURA MU NTARA YA KATANGA.
                    Abatutsi babarizwaga hatatu:Nord Kivu,Sud Kivu na Katanga Vyura.Aha hari ku birometres 180 uva mu majyepfo ya ville ya Kalemie no muri 156 mu majyaruguru ya zone ya Moba.Abatutsi ba Byura bari mu ma collectivités atatu:
Nganya,Tumbwe na Kansabala.Ama localités yabo yari:Kabogola Kingungwa,Mukiza,Semabarabara,Karimundoga na Muzirandete.Hari hatuwe n’abatutsi 21,217.
Intambara za Politiki zabaga muri za Kivu zombi byura nayo ntiyasonewe.Nibwo habaye urukurikirane rw’intambara zikurikira:
*      Intambara ya Kalabe: ku itariki ya 27/07/1985,umukuru w’Abatabwa witwaga Kalabe akaba n’uwigeze kuba Administrateur w’I Territoire yagoboye intambara yise Moba I na Moba II kandi ihitana abatari bake igamije gusubiza abatutsi mu Rwanda no mu Burundi.
*      Intambara ya recensement:Ku itariki ya le 05/11/1989,intambara ya mbere ntiyashoboye kubirukana.Kubera iyi mpamvu hahinduwe strategies yo kubambura indangamuntu no kuzisimbuza Cartes d’immigres nyuma y’ibyo bakirukanwa izuba riva.Nibwo uwitwa Mukeba Mupanga,Commissaire sous regional abitegetswe n’uwahoze ari Ministre des affaires territorial wari umukuriye kandi nawe ukomoka murako gace Bwana Mwando NTSIMBA.Nibwo abanyamurenge babyanze,ubwo ba chefs nabagabo babohewe Lubumbashi mu gihe cy’Umwaka wose.

*      Intambara y’imyambi:Ku itariki 01/01/19992 nibwo iyo ntabara yabaye izanwe n’uwitwa Nguz A Karl Bond wahoze ari Minisitiri w’Intebe abifashijwemo kandi na MWANDO SIMBA bashuka aba Chefs de Groupements babiri:Bwana KABWELA na FATUMA nabo bashukashuka abaturage b’abatabwa kurwanya abatutsi bo muri byura bakoresheje imyambi n’imiheto.
  1. INTAMBARA YO GUHIRIKA UBUTEGETSI BWA MOBUTU.
             Iyo ntambara yatangiriye mu burasirazuba bwa Congo Leta nayo iboneraho gutoteza no gutsemba ubwoko bw’abatutsi aho bwari buri hose bitwajeko bafasha AFDL yari iyobowe na L.D.Kabila kuko iyo ntambara yashigikiwe n’abari barabujijwe amahwemo no kwamburwa uburenganzira bwabo.Abatutsi baserukirwaga na Deogratias BUGERA na BIZIMA KARAHA na KAMANZI.Iyi niyo ntambara yatsembye ikanasenyera abatutsi bari batuye mu duce dukurikira:Masisi,Rucuru,Bibogobogo,I Mirimba na Nganji.
  1. INTAMBARA YA RCD-KABILA
             Ku itariki 02/08/1998,indi ntambara yongeye kubuka mu burasirazuba bwa Congo.Ubwo umujyanama wo muri Perezidansi Abdulaye NDOMBASI YERODIYA,yahitishije itangazo kuri Radio na Televizio ryita abatutsi iminyorogoto igomba guhonyorwa naho uwitwa Mwenze KONGOLO Minisitiri muri Perezidansi ahitisha itangazo rigira riti:”Abatutsi bagomba kubona urwabonye Abayahudi(Les Tutsis doivent subir le sort des juifs)ubwo ararikira abaturage kwica abatutsi.Ubwicanyi butandukira aharenze Kms 2000 uvuye ahatangiriye intambara aho ni nka Byura,Kalemie,Moba,Kamina,Likasi,Lubumbashi,Kolwezi,Bujimayi,Kananga,Kinshasa,n’ahandi.Ubwo bwicanyi bwashyizwe mu bikorwa n’abasirikare ba Leta babifashijwemo n’abaturage babitegetswe na nyakwigendera Perezida Laurent Desiré Kabila.Abacitse ku icumu bo muri Province ya Katanga n’abandi bari baturutse mu ma Province atandukanye ya Congo bisanze muri Uvira.
                   Mu mwaka wa 2004,nibwo Leta ya Congo,inzego zibanze za Kivu y’amajyepfo ndetse n’izagisirikare byatangiye kwica abaturage b’abatutsi batuye mu ma villes ya Uvira na Bukavu.Abacitse ku icumu bahungira mu bihugu by’u Rwanda no mu  Burundi.
Abari batuye Bukavu bahungiye mu Rwanda naho abari  muri ville ya Uvira bahunze intambara yari hagati ya Gen.Laurent Nkunda,Col.Mutebutsi ku ruhande rumwe na , Gen.MBUDJA Mabe Commandant wa 10e Region Militaire ku rundi ruhande bahungira mu gihugu cy’I Burundi mu GATUMBA.Abatutsi 5000 bahatujwe na Guverinema y’u Burundi na HCR byavuzwe na Deo Mugongo”Ils ont été installés à Gatumba par le gouvernement Burundais et le HCR”.Nubwo hari hizewe umutekano wa Leta na HCR ntibyabujije abicanyi b’abasirikare b’abakongomani bafatikanjije na FNL-Palpehutu gutsemba mu buryo buteguye izo mpunzi z’abanyamurenge mu ijoro ryo kuwa 13-14/08/2004 bahitana 166 bakomeretsa abarenga 211.
           Ibi byose byagiye bikorwa Umuryango mpuzamahanga ubizi ariko ntihagira icyo ubikoraho usibye ubwicanyi bwo mu GATUMBA wakoreye Raporo zibiri:
1.      Raporo No 1577/2004 yakozwe n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kw’isi,
2.      Raporo S/2004/821 yo ku itariki 05/10/2004 y’imiryango mpuzamahanga itandukanye(MONUC,ONUB na Human Right Watch,
Murizo Raporo zombi Umuryango mpuzamahanga usaba ko abakoze ubwo bwicanyi ndengakamere bashyikirizwa Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
               Ikibabaje n’uko kugeza ubu abiyemereko bakoze  ayo marorerwa bakicidegembya kw’isi yose ndetse bamwe bakaba bari no mubuyobozi bukuru bw’igihugu cy’Uburundi(Pasteur HABIMANA),
Ikindi,nkuko twabivuze hejuru,n’uko abayobozi bakuru ba Congo nabo bagiye bakangurira abantu gutsemba abatutsi b’abakongomani nabo bakicidegembya kandi nta raporo bigeze bakorerwa n’Umuryango mpuzamahanga,
Dushoje ikiganiro cyacu tubagaragarizako:
-          Izi Raporo zibiri z’Umuryango mpuzamahanga ko ibyo zasabye bitigeze bikurikizwa,
-          Kugeza ubu Umuryango mpuzamahanga utigeze ukurikirana amagambo mabi yakoreshejwe n’abayobozi ba Congo mu gukangurira abaturage no gushyira mu bikorwa genoside  yakorewe abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi.

Sunday 22 July 2012

Amwe mu mateka y'abarwanyi b'Abagiriye mu burasirazuba bga Congo (i Murenge). 

bishizwe kururu rubuga na manzi bonny

CALIFORNIA, AMERIKA - Igihe Pierre Mulele yigometse k’ubutegetsi bga Perezida Joseph Mobutu mu mwaka wa 1964, yahise ashaka abasore bamubera abarwanyi. Aba bari bazwi kw’izina rya ba Mulele. Mu yandi magambo, umuntu yabita abantu ba Pierre Mulele. Intambara yabo yari iyo kurwanya abayoboke ba PNP (Parti National du Progres). PNP ryari ishaka ryari ku butegetsi mu cahoze ari Zaire. Si ibzo gusa, ahubgo aba barwanyi baje barwanya n’abatunzi ndetse n’abantu bize. Abanyamurenge bisanze mu bantu bahigwaga kubera ubutunzi bg’inka zabo; nabo babitaga aba PNP bitewe n’ishari bari babafitiye kubera ibintu bari batunze. Intambara imaze kuba nyinshi ruguru i Murenge, bzabaye ngombga yuko abaturage b’Abanyamurenge bahungira mu mushasha yuko nta basirikare bari bafite bo kubarwanirira. 





ABANYAMURENGE BINJIRA IKIGIRIYE





Mbere y’uko abagiriye nyamwinshi binjira mu kigiriye, umusirikare w’umuzungu witwaga Skalamu (uku niko abasaza bamwitaga) n’abasirikare bo muri Katanga bageze mu Gipupu babgira Abanyamurenge kuzana abasore babo bakabigisha igisirikare. Uyu muzungu ndetse n’aba basirikare baje batabaye Abanyamurenge ubgo bari batangiye kwirukanywa mu mihana yabo (guhera mu Rurambo ukageza mu Mibunda, mu Minembwe, ndetse no mu Bibogobogo). Mu basore bake binjiye igisirikare ico gihe, bari barimo Rubondo w’Abadinzi ndetse na Bitwenge w’Abasinzira. Nyuma yo kwiga igisirikare mu Gipupu, bagiye kurwanya abajenesi (abarwanyi ba Mulele) i Rurenge. Nyuma yaho, uyu Skalamu n’abasirikare be baje kujana na Bitwenge kurwana i Bukavu. Bikaba bikekwa yuko Bitwenge ariho yaguye, yuko ntiyongeye kugaruka ukundi. Nyuma aba basore baje kuva mu gisirikare. Baje gusanga ababo mu kigiriye nyamwinshi gitangiye. 





Mu mwaka wa 1966, nibgo Abanyamurenge ba mbere benshi binjiraga mu kigiriye mu karere ko ku Ndondo, ariyo Uvira, kugira ngo bafashe Leta ya Zaire yari imerewe nabi n’abarwanyi ba Mulele ndetse no kugira ngo birwaneho ubgabo yuko bari bageze aharindimuka. 





Abagiriye bo mu karere ko ku Ndondo





Umusaza Muhindanyi niwe wagiye gusaba uburenganzira i Buvira kwa Lieutenant colonel Kaniki, bg’uko Abanyamurenge bokwitanga bakaba abagiriye. Lieutenant colonel Kaniki yaramwemereye. Mw’ikubitiro Abanyamurenge bakimara kwemererwa gukora ikigiriye, hinjiye abasore 60. Aba bagiriye bari bayobowe na Norbert Gakingiye, nawe wari wungirijwe na Caziga Kibibi. Umwanditsi yari Gahungu Irenzamunsi. Aba bagiriye bose bari bibumbiye muri kompanyi (company/compagnie) imwe. Mu busanzwe kompanyi iba igizwe n’abasirikare bari hagati ya 80 na 225 [Wikipedia]. Iyi kompanyi yari ifite abayoboraga ama paratuni (platoon/peloton) batatu. Ubusanzwe i paratuni imwe iba igizwe n’abasirikare bari hagati ya 26 na 50 [Wikipedia]. Aya ma paratuni yari ayobowe n’abantu batatu, aribo: Cunguti, Haizuru Mudagiri, hamwe na Rukeba





Abagiriye bo mu karere ka Bibogobogo





Umusaza Muganwa niwe wagiye gusaba abagiriye i Baraka. Agezeyo baramwemerera. Muganwa amaze kwemererwa abagiriye, yabonye yuko abantu babaye benshi mu gace yari ayoboye. Abantu baricara bemezanya kuzamuka bagasubira mu Minembwe, yuko imirima bari barasize igihe bahungaga yari yeze, ibigori bzari bzinshi bzarumiye mu mirima. Uku gusubira ruguru kumaze kwemezwa, Muganwa yafashe abagiriye bamwe bazamukana n’abaturage kugira ngo bazabarinde. Umukomanda wagiye ubayoboye yari Munyakazi. Munyakazi yari yungirijwe na Masunzu (ise wa Jenerali Patrick Masunzu) ndetse na Shimaheri





Abagiriye bo mu karere ka Minembwe





Nyuma yabgo, umusaza Karojo yarahungutse asubira mu gihugu ce (mu  Minembwe). Agezeyo, nawe aja gusaba abagiriye i Fizi. Ibi bzatewe nuko abagiriye baje bashoreye abaturage bava mu Bibogobogo bari bake ugereranyije n’abanzi barwanaga (bari ico bita ‘section’, nukuvuga abagiriye bagera kuri 12 gusa). Iyi niyo mpamvu yatumye umusaza Karojo ahamagara abantu abasaba yuko abana babo bakwiriye kwinjira ikigiriye kugira ngo bazarinde abaturage b’Abanyamurenge muri rusange. Mu guhitamo abasore binjira ikigiriye, buri muhana wagendaga utora abinjira. Umusaza Karojo aba ariwe uhagarariye akarere ko mu Minembwe. 





Abagiriye bo mu karere ka Kamombo





Umusaza Ntayoberwa niwe wagiye gusaba abagiriye i Fizi. Komanda wabo yari Amosi Rusingizwa. Aba bagiriye barebaga igice co hagati y’inzerera, akarere ka Kamombo.  Nukuvuga guhera mu Bijombo ukagera aho Mibunda itangirira. 





Abagiriye bo mu karere ka Mibunda





Umusaza Maguru niwe wagiye gusaba abagiriye mu Gipupu. Nyuma yo gukorera iwabo iminsi itari myinshi cane, abagiriye bo muri aka karere bahise babajana i Mwenga kuba abasirikare ba Leta ya Zaire; nyuma baza kubagarura mu Gipupu gukorerayo. Mu bayobozi bari bayoboye aba bagiriye, barimo Biganiro. Bukeye bgaho, abanyamibunda bambuwe amahuzu ya gisirikare n’uwitwaga Majoro Tararingi. Bzemezwa yuko ibi Majoro Tararingi yabikoze mu rwego rwo kwanga ko Abanyamurenge bakorera igisirikare ca Lata ya Zaire. Bamwe muri aba basirikare bakuwe mu gisirikare, bahisemo gusanga ababo bari i Fizi ndetse n’ahandi kugira ngo bakomeze bakore iki gikorwa c’ubutwari no kwirwanaho. Abandi baricaye baremera bakivamo. 





Amateka y’abagiriye yose ko turayahuriza hamwe kugira ngo azashirwe aho yagenewe kuri runo rubuga. 











Iyi nkuru yateguwe hifashishijwe ibiganiro Imurenge.com yagiranye n'abasaza bahoze ari Abagiriye, umusaza Pasiteri Kanyaruhuru hamwe n'umusaza Nkingirizi. 

Tuesday 1 May 2012



Yanditswe ku minsi 05 / 01 /2012 - 6:48:5
Uyu niwe wahoze ari Perezida wa Zaire Mobutu
Ifoto: www.google.com

 Nubgo ubgoko bg'Abanyamurenge bgari bugeze iwandabaga  buraririjwe kwicwa mu mwaka wa 1996, ariko no mu gihugu cose muri rusange abaturage ba zaire bari bamaze kurambirwa n'ubutegetsi bg'igitugu bga Perezida Mobutu. Kuva Congo yikukira mu mwaka wa 1960 kugeza mu wa 1996, igihugu carangwaga n'ubusahuzi bg'imitungo y'igihugu n'ibindi bikorwa bibi byinshi.

Ibikorwa byinshi by'ingoma y'igitugu ntibyashimishaga abaturage bose, ariko umuntu yavuga yuko yari sosiyete itari igifite icizere c'akazoza. Zaire ya Mobutu umuntu yayigereranya na Congo ya Joseph Kabila, aho intambara z'urudaca zanze kurangira.

Muri ico gihe kibi nibgo havutse ishaka ryiswe A.F.D.L.(Alliance of Democratic Forces of the Liberation of Zaire ); iri shaka rikaba ryaravuzwe cane ku maradiyo mpuzamahanga. Tubibutse yuko iri shaka kandi baryitaga "rebellion Banyamulenge"; mu yandi magambo, ni umutwe y'Abanyamurenge urwanya ubutegetsi. Umuntu arashobora kuvuga yuko uwaryise "rebellion Banyamulenge" yahemukiye ubgoko   bg'Abanyamurenge yuko ibikorwa byose bibi byakozwe n'inyeshamba za AFDL byitiririrwaga Abanyamurenge kandi ubu bgari uburyo gusa bgo kubaharabika yuko AFDL itari igizwe n'abantu bakomoka mu bgoko bg'Abanyamurenge gusa.  

Muri ico gihe kandi abaturage ba Zaire bari biteguye impinduka kandi bari bagize igihe bayisaba. Mobutu yifashishije intambara z'amoko kugira ngo ayobye abaturage. Inzangano hagati y'amoko ziratangiye, maze Abanyamurenge batangira kwitwa abanyamahanga ndetse batangira no kwirukanwa baja mu Rwanda. Ibibazo bya politike byaragaragaraga mu butegetsi bge (Mobutu). Muri ico gihe gikomeye, ntibyoroheye  Abanyamurenge. Imigambi mibisha yo kubamaraho itangira gushirwa mu bikorwa, nubgo yaje kuburizwamo.

Muri ico gihe uwari wungirije gouverneur wa Kivu y'epfo, Luwabanji, yatanze igihe ntarengwa, nukuvuga iminsi irindwi, iciswe "ultimatum des sept jours", ategeka yuko Abanyamurenge bagomba kwirukanwa mu gihugu bakoherezwa mu Rwanda. Birashoboka yuko Abanyamurenge bari mu moko make ya mbere yirukanywe mu gihugu cabo kw'isi yose muri ico gihe. Iyo urebye filime yitwa "Africa amorcau", Deogras Bugera aremeza neza yuko Abatutsi muri Congo bari ku manga y'urupfu. Mu bihe bibi nk'ibi, Abanyamurenge tutarabasha kumenya umubare neza barishwe mu mihana n'imiji itandukanye ya Zaire, amazu arenga 2,000 yaratwitswe, inka zirenga  ibihumbi 17 zarasahuwe. Nubgo ibikorwa byinshi by'ishaka rya AFDL byatanze isura mbi k'Umunyamurenge, muby'ukuri iyo itavuka muri kiriya gihe, nta Munyamurenge wari kurokoka.

Mu bihe bikomeye nk'ibi, AFDL ntakundi yari kubigenza ukuye gutangiza intambara ku mugaragaro. Batangiye kwandika abaja mu gisirikare. Abasore b'Abanyamurenge babaga aba mbere mu kwitabira yuko nibo bari bageze aharindimuka; bari birukanywe mu gihugu cabo kandi n'umutekano w'abasigaye mu gihugu wari muke. Ntitwibagiwe yuko mu basore b'Abanyamurenge bitabiriye iyi ntambara, bamwe bari abasirikare ba F.P.R./Inkotanyi (Front Patriotique Rwandais/Inkotanyi) n'abandi bari mu gisirikare ca Zaire F.A.Z.(Force Armee Zairoise).

Icihutirwaga kwar'ugutabara ababyeyi babo kandi muby'ukuri iyo bitaza gukorwa nkuko byakozwe, nta Munyamurenge uba ukirangwa i Murenge. Ntawareka gushimira abasore b'Abanyamurenge ubutwari bagaragaje mu gufata iya mbere gutabara ababyeyi babo no kudahwema gukomeza umuco wo gukunda igihugu kugeza uyu munsi.

Uruhare rw'abasore b'Abanyamurenge mu guhirika ubutegetsi bg'igitugu no kubohoza igihugu ntawabyirengagiza. Abasore b'Abanyamurenge ico gihe batanze icizere c'amahoro mu gihugu hose, cane cane mu mwaka wa 1997 ubgo Kinshasa yafatwaga.

Iby'ishaka rya AFDL ntabgo tubitindaho yuko mu mezi make bari bageze i Kinshasa. Nkuko tubikesha umwe mubahoze ari abanyapolitike b'iri shaka utarashatse ko tugaragaza amazina ye, AFDL yari ifite intego nyinshi zitandukanye, ariko icihutirwaga  kwari ukwirukana ubutegetsi bg'igitugu, kubohoza igihugu, no kurinda umutekano w'abaturage ba Zaire yose.

Reka twanzure tugira tuti: bibgirwa benshi bikumva banyirabyo. Ese ko abaturage b'Abanyamurenge bakomeje kwicwa mu bice bitandukanye by'igihugu bazira ko ari Abanyamurenge, hakorwa iki kugira ngo ibi bikorwa by'urugomo bikorerwa ubgoko bumwe mu moko arenga 450 agize Congo bihagarikwe burundu?

Ubgoko bg'Abanyamurenge bgahuye n'ibibazo bikomeye by'intambara zitandukanye. Intambara ya mbere Abanyamurenge barwanye n'intare barazitsinda, barwanye intambara z'abatwa nazo barazitsinda, barwana intambara ya Murere nayo barayitsinda, barwana n'ubutegetsi bg'igitugu bga Mobutu barabuhirika, none ubu niki cabuze kugira ngo bahagarike ubgicanyi bukomeje kubibasira? Nanone umuntu yakwibaza niba Abanyamurenge bazahora mu ntambara ibihe byose, dore ko iyo bihuje na Leta aribgo bahababarira cane bicwa urupfu rw'agashinyaguro. Ikibazo co kwegerezwa Abanyamurenge ubutegetsi nk'abandi baturage bose ba Congo cabaye ingorabahizi.

Ubu hamaze gutangwa ama komine 24 muri Kivu y'epfo, ariko abaturage b'Abanyamurenge baracafata urugenzi rw'iminsi irenga ine n'amaguru kugira ngo bagere aho Leta ikorera. Umurwayi urembye aja kugezwayo yavuyemo umwuka. Ibi bizageza ryari? Igisubizo c'Abanyamurenge kiri mu Banyamurenge ubgabo.

.
Imirwano ikomeje guca ibintu muri Kongo 

Imirwano ikomeje guca ibintu muri Kongo


Yanditswe kuya 1-05-2012 - Saa 11:02' na Manzi Bonny

Gen. Ntaganda Bosco ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku bw’ibyaha by’intambara n’ingabo zahoze muri CNDP bateye ibirindiro by’ingabo za Leta mu Karere ka Masisi ku itariki ya 29 Mata 2012.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa dukesha iyi nkuru yatangaje ko imirwano hagati ya CNDP na FARDC yahitanye abantu batanu n’abandi benshi bahunze bafashe inzira igana mu Mujyi wa Goma uri ku mupaka w’u Rwanda abandi ndetse bamubukira mu Rwanda.
Ku bwinshi bw’ibitero bikomeje kwibasira Ingabo za Kongo (FARDC) kuva mu cyumweru gishyize Ibiro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo zicyo gihugu bisanga hakwiriye gufatwa imyanzuro ikomeye mu rwego rwo kugarura umutekano.
Umuvugizi wa CNDP, Edouard Mwangachuchu Hizi yatangaje ko ingabo za CNDP zateye FARDC mu rwego rwo kwivuna no kwicungira umutekano kuko zari zashotowe.
N’ubwo ayandi makuru avuga ko buhorobuhoro umutekano ugenda ugaruka, ku bwo guhunga, intambara ishobora gukara igihe icyo ari cyo cyose.
Abakurikiranira hafi ibiri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bavuga ko Gen. Ntaganda arimo kwinjiza abasore benshi mu mutwe we ndetse bakanavuga ko CNDP ishaka kuvuka bundi bushya.
Iyi mirwano yongeye kubura mu gihe bamwe mu bahoze ari inyeshyamba za CNDP bakaza kwinjizwa mu ngabo za Leta bongeye na none gutoroka igisirikare cya Leta bakaba bisubirira mu misozi ya Masisi iherereye muri Kivu y’Amajyarugu.
gusa bimwe mubivugwa nuko no muri kivu yamajye pfo naho hapfuye abana babanyamulenge,3 batemmaguwe , ntiratohoza neza ayo makuru, gusa nayo ari kuvugwa, ndetse ko hari nabandi nabo bishwe ruguru bazira uko bavutse nkuko bisanzwe. gusa turahamagarira abanyamurenge ni nshuti zacu gusengera ndetse no gutekereza kugisubizo, imana yimurenge izaturenganura, ibyibona ko bikomeye bikubitwe hasi
Hejuru ku ifoto:Gen. Ntaganda Bosco

Thursday 12 April 2012

TUZAPFA KUGEZA RYARI??/

INKURU IBABAJE: Umusore w’Umunyamurenge yaraye yishwe arasiwe ku Mutarure.
Yanditswe ku minsi 04 / 08 /2012 - 4:40:38
Ubgoko bg'imbunda bikekwa kuba ariyo yakoreshejwe mu kwica nyakwigendera.
Ifoto: Google

MUTARURE, CONGO - Mw’ijoro ryakeye, nukuvuga ijoro ry’iposho buca ari uyu munsi w’iyinga ku minsi 08/04/2012, mu kiyaya ca Rusizi ahitwa ku Mutarure haraye harasiwe umusore w’Umunyamurenge w’Umunyabyinshi arashwe n’abantu bari bambaye amahuzu y’igisirikare ca Congo. Uyu muhungu w’ikinege yitwaga BITEGE wa MASUNZU wo kuri Gatobwe.  Yarasiwe ahitwa mu Rwenena harangiza mu Cibitoki.

Hari mu ma saha arindwi y’ijoro, ubgo abagizi ba nabi babaryamiraga mu kiraro iwe n’undi mwana muto barikumwe. Amakuru atugeraho avuga yuko abo bagizi ba nabi bari 6 bashorewe n’umusevire cangwa se umuturage umwe. 

Uko byagenze nuku: umwe muri abo bagizi ba nabi yamufatiyeho imbunda, nuko nyakwigendera yirwanaho barwanira imbunda n’uwo mugizi wa nabi. Abandi bagizi ba nabi babonye yuko nyakwigendera agiye kunesha uwabo barwaniraga imbunda, bahitamo kubarasa bombi (nukuvuga nyakwigendera BITEGE n’uwo mugenzi wabo barwaniraga imbunda). Bombi bahise bagwa aho. Uyu nyakwigendera akaba yarashwe mu nda ndetse no mu mutwe.  

Ngo nta rwamaze abatabazi. Umwana warikumwe na nyakwigendera we yabashije kurokoka, ubgo yihishaga mw’iruri akizwa n’uko b’abagizi ba nabi birukanye undi mugabo warumaze kubacika hafi aho. Nyakwigendera baje kumwica bamaze no kunyaga undi mugabo amafaranga ya Congo angana na 28.000FC, nukuvuga idorari zigera kuri 30 za Amerika. Tubibutse yuko BITEGE asize abana batatu. 

Ibi bibaye mu gihe mu Minembwe haherutse kwicirwa abandi basore babiri b’Abanyamurenge. Umwe yapfuye urupfu rubi intumbi ye iraboneka. Naho undi we yaburiwe irengero. Uyu, umurambo we waburiwe irengero yafatiwe ahitwa mu Madegu.  Nyuma y’aba basore babiri biciwe mu Minembwe mu buryo budasobanutse, undi yarafashwe arakubitwa bikomeye ndetse aza no gufungwa n’ingabo za Col Zaïre ukorera aho mu Madegu. 

Nkuko byabaye akamenyero, ubugome nk’ubgo burangira ntaco abategetsi ba Congo babikozeho. Ndetse ninayo mpamvu ibikorwa nk’ibyo bibisha bikomeza kugaruka uko bukeye n’uko bgije yuko ababikora ntibahanwa. 

Ubu twandika iyi nkuru, turinjiye hano ku Mutarure n’intumbi ya nyakwigendera iri munzu. Dusabiye imiryango y’ababuze ababo kwihangana kandi twifurije ba nyakwigendera iruhuko ridashira. 
Abanyamurenge batuye mu mahanga baritegurira ihuriro ribahuza buri mwaka.
Yanditswe ku minsi 04 / 11 /2012 - 4:08:36
Umuji wa Des Moines
Ifoto: Google

 Abanyamurenge batuye mu mahanga baritegurira ihuriro (convention) ribahuza buri mwaka. Mu mwaka ushize, nibgo iri huriro ryateranaga ubga mbere mu ntara ya Maine, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwaka bikaba biteganyijwe yuko iki gikorwa kizabera mu muji wa Des Moines, mu ntara ya Iowa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku minsi 26 na 27 y'ukwezi kwa gatanu. Iyi gahunda itegurwa kandi igashirwa mu bikorwa n'umuryango w'Abanyamurenge muri Amerika na Canada, MAHORO.

Imurenge.com yashatse kumenya uko iki gikorwa gitegurwa ndetse n'intego zaco, maze yegera umuyobozi mukuru wa MAHORO, Jean Paul Murwanashaka. Mu kiganiro c'iminota 17 twagiranye nawe k'umurongo wa telephone, Jean Paul yagize ati: "... Hashize imyaka ibiri twaratangiye gukora ikintu nk'ico; twabitewe cane cane nuko twabonye nta rubuga tuza tugira abantu bacu bose, guhera ku baje ino mbere n'abaje nyuma. Nta rubuga twigeze tugira rwo kuvuga ngo tuzozaduhura tuganire ku bibazo tugenda duhura nabyo mu buzima muri iki gihugu... N'uburyo bgo gutegura urubyiruko rwacu kugira ngo rugerageze guprofita ama opportunites ari muri kino gihugu niba twumva yuko tuzagira ico tumarira igihugu cacu ejo hazaza." Jean Paul yakomeje avuga yuko mu kwezi k'umunani Abanyamurenge bibuka ababo bazize akarengane haba mu Gatumba ndetse na mbere y'aho, ariko ntibabone umwanya wo kuganira ku bijanye n'ubuzima babayemo. Iyi ikaba ariyo mpamvu yatumye bashiraho iki gikorwa co guhura buri kwezi kwa gatanu bahujijwe n'ibyo biganiro gusa.

Abajijwe niba hari ico batekereza mu bijanye no gufasha abasigaye mu gihugu, Jean Paul yavuze yuko hariho ibikorwa umuryango MAHORO usanzwe ukora byo gutabara rimwe na rimwe, birimo gusura abantu baba bahuye n'ibyago mdetse n'ibibazo by'ubuvugizi ku bijanye n'ibibazo by'igihugu ca Congo (cane cane nk'igihe abantu bahohotewe). Yakomeje asobanura yuko convention ihujijwe n'ibikorerwa mu gihugu ca Congo mu buryo bubiri: uburyo bga mbere, muri convention haba hari ibiganiro byinshi bijanye n'ubuzima ndetse n'iterambere rya Congo. Ibi bigafasha abantu bari mu mahanga kubimenya no gufasha. Ikindi kandi ari naco kinini, Jean Paul avuga yuko ntabgo abantu bazaza bicara ngo bibgire yuko bazagera aho bashobora kuba bogira uruhare rugaragara muri Congo, batarirema mu bihugu by'amahanga. Mu yandi magambo, Jean Paul yavuze yuko nta kintu gifatika Abanyamurenge bazakora mu gihugu cabo batarabanza ngo bafatike mu bihugu by'amahanga. Aha yavugaga ku bijanye n'amikoro ndetse n'amashuri. Jean Paul yabajije ikibazo agira ati: "Ni gute twategura abantu bacu kugira ngo ejo bazagire uruhare mu guteza igihugu cacu imbere"? Yakomeje avuga yuko ibyo ari bimwe mu byo Convention ishingiyeho. 

Ikindi ciza c'iyi Convention, Jean Paul yavuze yuko ari ugukomeza kwibutsa abantu kugira ngo bareke kwibagirwa igihugu cabo. Mu magambo ye, yagize ati: "Uko tuzaza duhura buri mwaka, tuzazatuvuga ibibazo ariko tubiganisha iwacu; yuko tutagumye guhura byoza bitugora kugira ngo twese twibuke iwacu." Yongeye agira ati: "Ntitwibagirwe iwacu ariko kandi ntitwihebe ngo ntaco tuhaye tuhakorera yuko abantu benshi bakiri mu buzima bg'ubuhunzi, bitotubuza gukora ibyo dushoboye, ariko tukareba kure tukavuga ngo niba dushaka kuzakora ibiruta ibi bito dukora, tugomba kwemera gufata urugenzi rwo kubitegura." 

Jean Paul yakomeje avuga yuko iyi Convention ari gahunda ya MAHORO ariko ko bazagenda bakorana n'indi miryango y'Abanyamurenge ndetse n'indi miryango yose ishobora kwemera gushigikira iki gikorwa.

Abajijwe ikintu kidasanzwe bateguye muri Convention y'uyu mwaka ugereranyije n'iy'umwaka ushize, Jean Paul yavuze yuko bateganya kuzagenda babitunganya neza yuko iyabaye umwaka ushize yari iya mbere. Hariho ibiganiro bimwe na bimwe byakozwe umwaka ushize bumva yuko ari ngombga yuko byongera kugaruka uyu mwaka. Avuga yuko uyu mwaka hazakorwa ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro mu basore, harimo gusetsa abantu, n'ibitaramo by'umuco; hateganywa kandi gutumirwa abaririmbyi bakomeye. Gusa ubu bakaba bataramenya neza abazatumirwa, baba abo mu Rwanda cangwa abo muri Amerika. Ku minsi 26, umunsi w'iposho, hateganyijwe igitaramo c'abaririmbyi (concert).