Monday 22 August 2011

NIGUTE HATEGURWA AMATORA ATEGURWA MURI CONGO MUKWA 11/2011

DRC : Perezida Kabila yatoranyijwe n’ishyaka rye nk’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu

Ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie (PPRD) ryatanze Joseph Kabila nk’ umukandida uzarihagararira mu matora ataha y’umukuru w’umukuru w’igihugu.
Evariste Boshab, umunyamabanga mukuru w’ishyaka PPRD atangaza ko ishyaka ryahisemo gutanga kandidatire ya Kabila kuko babonaga abikwiye kandi abishoboye.nubwo arikwirengagiza ko aba congoman ubu ntacyizere bamufitiye kuko ntaco yabagejejeho muriyi manda ishize yimyaka itanu aho ibyo yavuze azakora imbarwa aribyo yakoze naho ikindi yakoze nukwiharira ubukungu bwigihugu akabwita ubukungu bwe bwite nkuko Radio Okapi ikorera muri Congo ivuga ngo ibyo yabwiye abanyeCongo ibyo yakoze nibike cyane, noneho muri KIVU zombi ho nagahoma munwa ariho yakuye amajwi menshi iyo niturufu abandi banyecongo babanya politique, barigukoresha kuko ntaco yagejeje kuri congo muri rusange,aho kurugero, AZARIAS MANYWA RUBERWA Ahamagarira abayandi mashyaka kwishira hamwe bakiyamamaza hamwe kugira ngo bakureho perezida Kabira.nkuko tubikesha Radio BBC Ruberwa yahamagariye amashyaka nka UDPS,MLC, niyo abereyo umuyobozi ariyo RCD bose aho bokwishira hamwe bashobora gutsinda Kabira, nubwo ayo matora ari gukorwa bigaragara ko harimo ubundi buriganya.
Kuva kuwa kane w’icyumweru gishize, komisiyo y’amatora muri iki gihugu yatangiye kwakira no gusuzuma kandidatire zatanzwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’imyanya y’abadepite. Bamwe mu batavuga rumwe na guverinoma ya Kinshasa batangiye kuvuga imyiteguro y’amatora iri kurangwa n’uburinganya bukabije.
Biteganijwe ko amatora y’abagize inteko inshinga amategeko n’ay’umukuru w’igihugu azabera umunsi umwe, ni ukuvuga tariki 20 yukwa kumi nakumwe uyu mwaka.
Joseph Kabila Kabange afite imyaka 40 y’amavuko ; yagiye ku butegetsi asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wishwe tariki 16 Mutarama 2001. Niwe muperezida  wa mbere witwa ko watowe mu mucyo na demokarasi muri icyo gihugu, hari tariki 27 Ugushyingo 2006 .

tubitege amaso.......
commente

No comments:

Post a Comment