Monday 16 January 2012

Nyuma ya filime y'ubukwe bga Kinyamurenge, Freddy Nzabonimpa bita Rutebuka yatugejejeho gahunda ye nsha.
Yanditswe ku minsi 01 / 09 /2012 - 2:01:44
Freddy Nzabonimpa
Ifoto: Facebook
 Nyuma yo gukina muri filime y'ubukwe bga Kinyamurenge yasohowe n'umuryango Ambassadors Ministries ufite icicaro mu gihugu ca Kenya, Freddy Nzabonimpa wakinye ari Rutebuka yadutangarije yuko ari mu myiteguro yo gukora indi filime. Ku bantu bagize amahirwe yo kureba iyi filime, umwanditsi akaba n'umukinyi w'amafilime, Rutebuka, yakinye ari umukwe. Mu yandi magambo, Rutebuka n’umugeni nibo bagaragaye cane muri iyi filime, dore ko aribo filime yari yubakiyeho kubera yuko yakinywe mu rwego rwo kwibutsa no kwigisha abantu uko ubukwe bukorwa mu Banyamurenge. 


Nkuko yabyivugiye mu butumwa yatwohereje, Rutebuka yabivuze mu magambo akurikira:

Mu minsi yashize, nibgo twabagezagaho filime twakoze kubijanye n'uko ubukwe bga Kinyamurenge bgakorwaga kera. Nyuma yo kurebera hamwe ibyo dukwiriye gukora nk'abahanzi ba Kinyamurenge, dukomeje kwigisha abantu umuco mu magambo no mu bikorwa. Bamwe mu bahanzi bakoze filime ya mbere, bongeye kugira ikindi gitekerezo co gukora iyindi filime yerekana ubuzima bg'umwana w'impfubyi, uko ababazwa kandi benshi ntibamwiteho.

Imurenge.com imubajije izina ry'iyi filime, Rutebuka yirinze kugira ico abivugaho bitewe nuko izina ritaremezwa. Rutebuka yadutangarije kandi yuko afite gahunda yo gukorana n'abandi bakinyi b'amafiime batandukanye.


Umwanditsi akaba n'umukinyi wa filime Freddy Nzabonimpa bita Rutebuka


IBIHE 10 BIKOMEYE MUBIRABURA BO MURI AMERIKA
Ibihe icumi bikomeye mu mateka y’abirabura bo muri Amerika
Yanditswe kuya 16-01-2012 - Saa 08:18' na MANZI BONNY

Buri bantu ku isi bagira amateka yabaranze, ayo bitaho kurusha ayandi hamwe n’atavugwa cyane kubera aba adafite uburemere bukomeye, muri iyi nyandiko twagerageje gukusanya ibihe 10 byibukwa cyane mu mateka y’abirabura bo muri Amerika.
Twakusanyije kuva bagezwa muri iki gihugu nk’abaretwa kugera kuri uyu munsi. Bimwe muri ibyo bihe twavugamo :
10. Gukurirwaho uburetwa
Kuri uyu munsi tariki ya 22/09/1862 nibwo perezida Abraham Lincoln yatangaje ko nta mwirabura ugomba kongera kwitwa umuretwa w’umuzungu runaka muri leta 11 zari ziganjemo uburetwa (confederate states), ko umwirabura ubu yemerewe kujya akora aho ashatse kandi agahemberwa ibyo yakoze ku bwumvikane. Bwa kabiri tariki 01/01/1863 yongeye gusohora itegeko rivuga leta icumi mu izina zitemerewemo na gato kugira ubuhake n’uburetwa (hatarimo leta ya Texas), ibi Lincoln ntabwo byamuhaye urukundo rw’abanyamerika n’ubwo abirabura benshi batangiye guhabwa ubwigenge ariko na Lincoln byamukururiye ibibazo biri no mu byatumye araswa muri 1865.
Gukurirwaho uburetwa
9. Kwemererwa n’amategeko gutora
Iri tegeko ryaje mu 1965 ribuza leta zose zigize Amerika kugira umuturage zibuza gutora cyangwa kuvuga ibitekerezo bye kubera ikibazo cy’uruhu, aha bashakaga kuvuga kubera ari umwirabura, kenshi mu mvuga isa nk’iyubashye bavugaga “colored people”. Gusa iri tegeko muri leta zimwe na zimwe babanzaga guha ikizamini umwirabura utora ngo barebe niba azi gusoma byibuze kugira ngo bemere ijwi rye. Iri tegeko ryashyizweho umukono na perezida Lyndon B. Johnson.
Kwemererwa n’amategeko gutora
8. Icyumweru cy’amaraso “Bloody Sunday”
Rwari urugendo ruva ahitwa Selma rugana Montgomery mu mwaka w’ 1965, rwari rwateguwe n’uwitwa Amelia Boynton n’umugabo ruhuriramo n’abandi birabura bari bakomeye muri icyo gihe nka Hosea Williams, James Bevel na Martin Luther King Jr. hari taliki ya 08/03/1965 ubwo abantu bagera kuri 600 bahutswemo na polisi yitwaje ibikoresho byo kubakumira, barakubitwa bihagije bamwe baranafungwa, gusa abasigaye ntabwo bacitse intege, bongeye kugerageza urwo rugendo umunsi ukurikiyeho nabwo birananirana, rwaje kurangizwa ibirometero 87 ku wa 21/03 ubwo bashoboraga kuva Selma bakagera Montgomery, uyu munsi mu mateka y’abirabura wiswe “Bloody Sunday”.
Urugendo rwitiriwe icyumweru cy’amaraso “Bloody Sunday”
7. Guhabwa uburenganzira bukwiye muri 1964
Icyiswe “Civil right act of 1964” ni kimwe mu mateka akomeye y’abirabura bo muri Amerika aho amategeko yongeye gushimangira ko bashobora gutora kandi bakurirwaho kwiga mu mashuri yabo bonyine, byaremejwe ko kuva icyo gihe abirabura bashobora kwiga mu bigo by’amashuri bimwe n’abazungu. Iri tegeko ryagejeje abantu kuri byinshi aho hatari hakiri imbogamizi mu modoka nka bus, muri guverinoma ndetse no mu itangwa ry’akazi. Ntabwo byahise byubahirizwa kuko abazungu benshi ntabwo bari bagashoboye kumva ko bishoboka kubana n’abirabura nk’abandi bantu bameze kimwe, gusa mu myaka yagiye ikurikira bitewe n’uko ryari itegeko, ryagiye ritanga umusaruro mwiza.
Amerika aho amategeko yongeye gushimangira ko bashobora gutora kandi bakurirwaho kwiga mu mashuri yabo bonyine
6. Urugendo rwa Montgomery rwamagana ivangura mu modoka zitwara abantu “public transport”
Urugendo rwa Montgomery ho muri leta ya Alabama rwari urugendo rugamije kwanga amategeko ya leta yatumaga habaho ivangura mu gutwara abagenzi. Uru rugendo n’ubundi rwitabiriwe n’abirabura bakomeye nka Martin Luther King Jr, Ralph Abernathy n’abandi benshi.
Ingaruka zarwo zageze ku bukungu bwa leta ya Alabama aho benshi mu batwara amamodoka bari abirabura nabo bakanga gutwara ahubwo bakinjira muri uru rugendo. Rwatangijwe no kuba uwitwa Rosa Parks yaranze guham umwanya we umuzungu kuko yari ananiwe, rutangira taliki ya 01/12/1955 rurangira taliki 20/12/1956 nyuma y’umwaka wose aho leta yahisemo gutora itegeko rituma abantu bose bisanga, bakagenda muri bus imwe nta nkomyi.
Urugendo rwa Montgomery rwamagana ivangura mu modoka zitwara abantu
5. Urukiko rukuru rwatangaje ko abirabura badahabwa amahirwe yo kwiga amwe n’abazungu
Ibi byiswe “Brown Verses Board of Education of Topeka” hari muri 1954 ubwo urukiko rukuru rwa Amerika rwatangaje ko leta zemera ko habaho amashuri y’abirabura n’ayabazungu atuma abirabura batabona amahirwe amwe yo kwiga nk’ayo abazungu babona, iki cyemezo cyaje gihirika icyari cyarashyizeho na Plessy Ferguson muri 1986.
Urukiko rukuru rwatangaje ko abirabura badahabwa amahirwe yo kwiga amwe n’abazungu
4. Jesse Owens n’imikino ya Olimpike y’1936
Uyu musore w’umwirabura James Cleveland Owens wakundaga kwitwa Jesse Owens yavutse kuri 12/12/1913 apfa kuri 31/03/1980, yahagarariye Amerika mu mikino ngororamubiri “Jeux Olympiques” mu mwaka wa 1936, aha zari zabereye mu Budage aho intego ya Adolf Hitler yari iyo kwereka isi ko abadage ari ubwoko buri hejuru y’abandi kandi ko abirabura ari abanyuma n’abayahudi. Ibi byanyomojwe na Jesse James aho yatahanye imidari ine yose ya zahabu agatangaza rubanda ari nako ahesha ishema abirabura batafatwaga nk’abantu bagize icyo bashoboye na kimwe. Yatsinze umudage Ralph Metcalfe mu gusiganwa metero 100 tariki 03/08/1936, arongera aba uwambere muri metero 200, uwa mbere mu gusimbuka ndetse no mu kwiruka 4/100 m, niwe mwirabura wa mbere wambaye urukweto rwa Adidas yahawe na nyiri gukora izi nkweto Adi Dassler mu rwego rwo kumufasha mu mikino ye.
Jesse Owens mu mikino ya Olimpike
3. Michael Jackson, umwirabura wa mbere kuri MTV no kwakirwa nk’intwari muri perezidansi
Hari mu mwaka wa 1983 ubwo nta ndirimbo y’umwirabura yari yemerewe guca kuri televiziyo y’abazungu mtv, ibi byaje kurangiza n’indirimbo Billie Jean yaje kwerekanwa inshuri nyinshi kuri iyi televiziyo bityo ibimburira abandi birabura kuba banyura kuri iyi televiziyo n’ubwo byafashe igihe, uyu Michael Jackson kandi yaje guhabwa igihembo bwa mbere ku mwirabura na perezida bwite wa American Ronald Reagan, aha yamushimiraga ibikorwa byinshi yakoreye abirabura ndetse n’isi muri rusange, aha hari kuri 14/05/1984. Mu mwaka wa 2009 indirimbo Thriller yinjijwe mu cyitwa “National Film Registry” niyo ndirimbo yonyine mu mateka yashyizwe mu rwego rwa Film.
Michael Jackson, umwirabura wa mbere kuri MTV no kwakirwa nk’intwari muri perezidansi
2. Urugendo rwa Washington, 1963(March on Washington)
Uru rugendo rwabaye taliki ya 28/08/1963, ruhuriramo abantu batagira ingano mu baruteguye harimo Martin Luther King Jr, wanahavugiye ijambo ryasigaye mu mitwe ya benshi, ijambo yise “I have a dream”.
Impamvu nyamukuru y’uru rugendo yari iyo kugaragaza agahinda n’akababaro abirabura babayemo cyane cyane ababaga muri leta z’amajyepfo ya Amerika bakoreshwaga imirimo irenze ukwemera. Muri iki gikorwa hari hateganyijwe kuza kuvuga no gushyira mu majwi amazina ya bamwe mu bayobozi batuma abirabura batabona uburenganzira kubera ko batabyitaho, gus ntabwo byaje kubaho, abanyamuryango b’ikitwa “Nation of Islam” harimo na Malcom x ntabwo bari bemerewe kugera hano kubera ko hari byinshi batemeranyagaho na Martin Luther King jr hari nk’ikoreshwa ry’ingufu n’iterabwoba, MLK yashakaga ko habaho ibiganiro by’amahoro ku mpande zombie mu gihe Malcom x we wavugaga ati “By any means” ati icyo twakora cyose n’iyo byasaba ingufu kuko twarihanganye bihagije. Iri jambo Luther King Jr yavuze, I have a dream ryanyuze imbaga yari aho kuri Lincoln memorial, kuri ubu rifatwa nka rimwe mu magambo akarishye mu mateka ya America yose.
Urugendo rwa Washington, 1963(March on Washington)
1. Barack Obama, perezida wa mbere w’umwirabura
Aha nta byinshi tubivugaho kuko bibaye vuba birazwi ko Barack Obama ariwe perezida wa mbere w’umwirabura wabayeho, yavutse taliki 04/08/1961 ku mubyeyi ukomoka muri Kenya n’umunyamerika kazi. Yarahiriye kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki 20/01/2009, atangira manda ya mbere y’imyaka ine.
Barack Obama, perezida wa mbere w’umwirabura
Hari abandi bayobozi bagiye babaho nka Doug Wilder, wabaye guverineri wa mbere w’umwirabura, yayoboye leta ya Virginia ahagana muri 1989. Hari abandi nka Jackie Robinson, umwirabura wa mbere wemerewe gukina muri MLB “Major League Baseball” akinira ikipe ya Brooklyn Dodgers mu mwaka wa 1947. Tiger Woods, umwirabura wa mbere wageze ku ntera ikomeye mu mukino wa golf, Oprah Winfrey umwirabura wa mbere wagize ikiganiro gikunzwe kurusha abandi….