Tuesday 14 February 2012

Libiya : Imyivumbagatanyo yahitanye 17


Yanditswe kuya 15-02-2012 - Saa 08:45' na Manzi Bonny

Imyivumbagatanyo yabaye hagati y’amoko abiri "Zwai" na "Tobous" yabereye mu Mujyi wa Koufra muri Libiya yahitanye abaturage bagera kuri 17.
Amakuru dukesha BBC avuga ko umuvugizi wa CNT Mohammed al-Harizi yemeza ko nyuma y’aba 17 bamaze gushiramo umwuka abandi barenga 20 bakaba bakomeretse ndetse imibare ikababa ishobora gukomeza kwiyongera.
Mohammed al-Harizi avuga ko abantu bataramenyekana bateye uyu mujyi bitwaje intwaro bagatangira kurasa abatuye muri uyu mujyi ariko ngo bakomeje gukumirwa n’abasezerewe mu ngabo bibumbiye mu mutwe wa "Thouars" bakomeje kubarwanya kugeza aho babajije kwinjira mu mujyi rwagati .
Umwe mu baturage bakomoka mu bwoko bw’aba-Tobou avuga ko iki gikorwa kirimo gukorwa n’abo mu bwoko bwashatse kubatsemba no ku butegetsi bwa Kadhafi bw’aba-Zwai.
Ibi ntago ano moko yombi abivuga rumwe kuko abo mu bwoko bwa aba-Zwai bemeza ko bakoze ibyo bitero mu rwego rwo kwihorera kubera abantu babo batanu bishwe urwagashinyaguro n’abo mu bwoko bw’aba-Tobou.
Mu gihugu cya Libye buri kwezi ntabwo hasiba gupfa abantu kuva muri iki gihugu hatangira igikorwa cyo guhirika Kadhafi ku ngoma cyantangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2011.
UMUJYANAMA WA PRESIDA KABILA YITABYE IMANA
INKURU IBABAJE: Umujanama mukuru wa Perezida Joseph Kabila yahitanywe n’impanuka y’indege naho guverineri wa Kivu y’amajepfo arakomereka.
Yanditswe ku minsi 02 / 13 /2012 - 3:46:47

Iki nico kiwanja c'indege c'i Bukavu.
Ifoto: Google

IOWA, AMERIKA - Amakuru dukesha Al Jazeera n’ay’impanuka y’indege yabereye mu ntara ya Kivu y’amajepfo, mu gace kegereye umuji wa Bukavu. Iyi mpanuka y’indege yabaye ejo umunsi w’iyinga. Nkuko byatangajwe na Richard Ilunga, iyi ndege yari irimo abatwara indege (pilots) babiri hamwe n’abagenzi basanzwe 10. Uyu Richard niwe watangaje urupfu rwa Augustin Katumba Mwanke, umujanama mukuru wa Perezida Joseph Kabila. Minisitiri ushinzwe transiporo muri Kivu y’amajepfo Laban Kyalangalilwa yatangaje yuko  Minisitiri w’imari Matata Ponyo Mapon na guverineri wa Kivu y’amajepfo Marcellin Cishambo Rohuya bari bantu babashije kurokoka iyi mpanuka. 

Umujanama mukuru wa Perezida Kabila yapfanye n’umwe mu batwaraga iyi ndege. Akimara kurokoka, guverineri wa Kivu y’amajepfo yahise ajanywa mu bitaro kugira ngo yitabgeho n’abaganga mu buryo bgihuye cane. Kyalangalilwa yakomeje avuga yuko abenshi mu bantu bari muri iyi ndege babashije kurokoka. Avuga kandi yuko bataramenya neza impamvu y’iyo mpanuka ariko ko bakomeje gutegereza ibizava mw’iperereza. Tubibutse yuko iyi ndege yari iy’abantu bikorera ku giti cabo. 

Ubusanzwe Congo ifite ikibazo gikomeye mu rwego rwa transiporo, aho usanga igihugu kinini kandi gifite ubutunzi nka kiriya kibura amabarabara. Impanuka z’indege ntizisiba guhitana abantu. Indege ya Hewa Bora Airways iri ku rutonde rw’indege zahagaritswe n’umuryango w’ibihugu by’iburaya bitewe n’ikibazo c’umutekano ariko usanga muri Congo yemerewe gukora.
Ibisobanuro n’amateka by’umunsi wa Saint Valentin 

Ibisobanuro n’amateka by’umunsi wa Saint Valentin


Yanditswe kuya 14-02-2012 - Saa 08:10' na MANZI BONNY

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.
Ariko kuri uwo munsi wa Saint Valentin (Valentine’s Day) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose aribyo, kandi si nako abantu bose babyumvikanaho. Gusa uwo munsi wo urahari. Aha rero turagaruka kuri bimwe mu byagiye biranga uwo munsi kuva igihe watangiriye kugeza ubu, bimwe mu bisobanuro by’ibiwukorwaho ndetse n’uko wizihizwa mu mpande zitandukanye z’isi.
Kuri uwo munsi, abasore n’inkumi bakundana (couples) bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana (passion).
Aha bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n’igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n’abagore bayaha abo bakunda… Saint Valentin rero ikaba igwa mu ntege umunsi mukuru wa Noheli mu gutangwaho amakarita menshi.
Kuki St Valentin iba muri Gashyantare (Février/February) ?
Kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke kuva mu bihe bya kera (Antiquité). Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye Zeus na Héra. Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke (fertilité).
Abakundana bakunze guhana impano zitandukanye zirimo indabyo z'amaroza, amakarita n'ibindi
None se Saint Valentin ni nde ?
Muri Kiliziya Gatolika, habayeho ba Valentin 3 batandukanye bagiye bagirwa abatagatifu (saints) kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa nk’abahowe Imana (martyrs) n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, hari mu kinyejana cya 3.
- Valentin wa Roma : Uyu yari padiri, yishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia ;
- Valentin wa Terni : We yari umwepiskopi (bishop), nawe akaba yarishwe, ashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwe ;
- Valentin w’umumaritiri wo mu majyaruguru ya Afurika, amateka ye akaba atazwi neza ;
Muri aba ba Valentin 3 rero, uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami w’abami Claude w’umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara abaturage batakundaga, maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka. Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare.
Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, ku munsi wo kunyongwa we rero (hari tariki 14 Gashyantare) yoherereza umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza agapapuro kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe” Uwo mukobwa ngo Valentin yamwibonagamo… Ng’uko uko Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (le patron des amoureux).
Uko uyu munsi wa Saint Valentin wizihizwa ahantu hatandukanye :
- Ubundi kera uyu munsi wafatwaga nk’uw’abaselibateri kurusha abakundana. Abasore n’abakobwa bakinaga umukino aho abakobwa bihishaga, maze abasore bakabashaka ; iyo umusore yavumburaga umukobwa, bagombaga gushyingiranwa mbere y’uko umwaka urangira… Ibaze byari bitangaje !
- Mu kinyejana cya 14, nibwo mu Bwongereza uwo munsi wafashwe nk’uw’urukundo koko, kuko bemeraga ko inyoni z’ingabo n’iz’ingore zihura (accouplement/mating) kuri uwo munsi…
- Ku munsi wa Saint Valentin, bamwe mu bakirisitu bajya gusura ibisigazwa bye (reliques) ahantu hatandukanye mu Burayi ;
- Mu Bushinwa na Taiwan, kuva mu mwaka wa 1980 uyu munsi wa Saint Valentin urizihizwa cyane.
- Mu Buyapani ho ntibiba bisanzwe ! Kuri uwo munsi, abagore n’abakobwa bategetswe kuzanira abagabo n’abasore bakorana za chocolats zihenze.
Gusa mu Buyapabi kuri 14 Werurwe abagabo nabo barishyura, bagaha abo bashiki babo umwenda, urukweto cyangwa ikindi gifite ibara ry’umweru kandi gihenze inshuro nibura 3 kurenza ya chocolat yaguriwe. Iyo tariki ya 14 Werurwe bayita “White Day”.
- Uretse mu gihugu cya Muri Brésil ho bagira umunsi w’abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa "dos namorados" ; muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w’ukwa cyenda, ukaba witwa "dia del amor y amistad" (umunsi w’urukundo n’ubucuti).
Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere umwaka ku mwaka, ndetse kuri ubu mu bo tubona nk’abanyeshuri bo muri za kaminuza baba aribo baboneka nk’abawizihiza kurusha abandi cyane ko benshi baba babyungukiyemo kwerekana ingufu z’aho urukundo rwabo rugera.
Ubwo twatemberaha hirya no hino mu Mujyi wa Kigali twaganire n’abantu batandukanye bagira icyo badutangariza kuri uyu munsi ndetse bagira n’iyo babwira abakunzi babo.


AMATEKA Y'IMBYINO YIGISIMBA KUBWOKO BWABANYAMULENGE
 
Inkomoko n’amateka by’IGISIRIMBA na bimwe mu bitangaza Imana yakoreye abayumbe ba kera (Igice ca 2).
Yanditswe ku minsi 02 / 14 /2012 - 5:27:14
Piano, igikoresho cifashishwa cane mu Gisirimba c'ubu.
Ifoto: Google

CALIFORNIA, AMERIKA - Mu makuru yacu y’ubushize, twibanze cane ku nkomoko y’IGISIRIMBA na bimwe mu bitangaza Imana yakoreye abanyamasengesho ico gihe biciye mu mbaraga z’IGISIRIMBA. Ubu turabagezaho ibitangaza gusa Imana yabakoreye ibicishije nanone muri izi imbaraga. 

1). Mu mwaka wa 1986, ahitwa mu Gahwera, habereye igitaramo kidasanzwe. Mu gihe abandi bose bari baryamye mu masaha icenda zo mu rukerera, hari hariho abantu barindwi (7) bari maso, barimo Serende, nyakwigendera Muhirwa, Rugina, Pasteur Dawudi, na Gatonzi. Bigeze mu masaha 10 y’urukerera, Rugina yabonye marayika hejuru munzu, dore ko yari yicaye mu mbere yegamiye igisika. Amaze kumubona, Rugina yaragurutse aramusanga ashaka kumufata aho yari atunganye kw’idari. Marayika ntiyemeye yuko amufata, ahubgo yaramuhunze asubira aho Rugina avuye muri ca kirambi. Nanone Rugina yasubiye muri ca kirambi aja ku mufata. Abonye yuko Marayika agiye kumusiga, yasatuye igisika c’inzu arasohoka hanze. Ababo babonye yuko aca mu rusika rw’inzu ararusatura, arasohoka hanze. 

Ibyo byose, nkuko Serende abyemeza, byabaye nko mu masegonda make (guhumbya no guhumura). Uwo bari bicaranye na Rugina yumvise yicaye mu mazi yuko imvura yariko igwa, mbese ikiziba c’amazi catembeye mu nzu. Rugira amaze kugera hanze, ubgenge bgaragarutse akomanga ku muryango usanzwe ababo baramukingurira. Ikindi kintu gitangaje, ababo bamubajije uko byamugendeye, Rugina yababgiye yuko igihe yamenaga urusika rw’inzu yumvise asa n’umuntu unyereye mu mavuta. 

2). Undi munsi Serende nawe yaragurutse ntiyabimenya ubgo bari ku Mugogo wo kwa Maryogo, aha ni mu karere ko ku Ndondo. Uti byagenze gute? Serende yarasohotse aho basengeraga yiruka ari mu mwuka, agiye kwisanga yisanga mu nzu y’umuntu yari ikinze (ni kurya abantu bajaga gutarama bagasiga bakinze amazu). Ababo nibo bamukinguriye bamusanga imbere kandi babimubgira akabihakana. Mbese yavugaga yuko atamenye uko byagenze. 

3). Igihe kimwe na kimwe, ubgo babaga baririmba bari mu mwuka mu nzu y’amasengesho (mu maombi cangwa mu rubunga), Serende yaragurukaga agaca mu tudirisha duto cane tw’inzu agasohoka abishobojwe n’Umwuka Wera. Abashobora kubyibuka, utu tudirisha twabaga ari duto cane ku buryo twabaga tungana n’igipfuntsi c’ukuboko k’umuntu. Badusigaga kugira ngo imyotsi izibona aho isohokera mu mwanya babaga bakomeje mu nzu. Mu yandi magambo, yaragurukaga nk’inyoni akisanga hanze. 

4). Hariho umwami w’Umubembe witwaga Bicinginyi wo mu Gipupu, mu Mibunda. Uyu mwami yahahazaga Abanyamurenge cane. Ubgo yamaraga gufunga Abanyamurenge abaziza ubusa, uyu mwami yabashiraga munsi y’igitanga akabiyuhagiriraho. Mbese agahagarara hejuru y’igitanga akiyuhagira nabo bari munsi yaco. Abanyamurenge baramutinyaga cane. Imana ibgira abayumbe ngo baje kumusengera; ibaha n’ibimenyetso. Abasenzi batatu nibo bagiye kubohora abari bafunzwe. Kubera yuko Imana yari yabahaye ibimenyetso bifatika, bamaze kubimubgira, yababagiye inkoko ayima nyirabukwe wari waje kumusura kandi mu Babembe ari ikizira kutabagira nyirabukwe w’umuntu. Bamaze kurya ya nkoko, umwami abaha imfungwa barazitahana. 

5). Mu masengesho yo mu butayu (mu mashamba), imbaraga z’IGISIRIMBA zakoze ibitangaje. Kubera kubura amakaramu yo kwandikisha amandiko, bifashishaga amakara yaka umuriro bakayandikisha amandiko akabazimiraho kandi ntibashe. Kandi ibi byakoraga abandi hafi ya bose mu masengesho. Babashaga no gukandagira mu muriro ariko ntibashe. 

6). Nanone mu ntambara Abanyamurenge bahuye nazo za Mayi Mayi i Murenge, Imana yabgiraga aba basenzi kuja ahantu bagashinga igiti c’umusaraba babajije. Imana ikongera ikababgira ngo nta mwanzi uzarenga aho hantu bashinze ico giti. Ibi niko byagendaga.