Tuesday 1 May 2012

Imirwano ikomeje guca ibintu muri Kongo 

Imirwano ikomeje guca ibintu muri Kongo


Yanditswe kuya 1-05-2012 - Saa 11:02' na Manzi Bonny

Gen. Ntaganda Bosco ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku bw’ibyaha by’intambara n’ingabo zahoze muri CNDP bateye ibirindiro by’ingabo za Leta mu Karere ka Masisi ku itariki ya 29 Mata 2012.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa dukesha iyi nkuru yatangaje ko imirwano hagati ya CNDP na FARDC yahitanye abantu batanu n’abandi benshi bahunze bafashe inzira igana mu Mujyi wa Goma uri ku mupaka w’u Rwanda abandi ndetse bamubukira mu Rwanda.
Ku bwinshi bw’ibitero bikomeje kwibasira Ingabo za Kongo (FARDC) kuva mu cyumweru gishyize Ibiro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo zicyo gihugu bisanga hakwiriye gufatwa imyanzuro ikomeye mu rwego rwo kugarura umutekano.
Umuvugizi wa CNDP, Edouard Mwangachuchu Hizi yatangaje ko ingabo za CNDP zateye FARDC mu rwego rwo kwivuna no kwicungira umutekano kuko zari zashotowe.
N’ubwo ayandi makuru avuga ko buhorobuhoro umutekano ugenda ugaruka, ku bwo guhunga, intambara ishobora gukara igihe icyo ari cyo cyose.
Abakurikiranira hafi ibiri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bavuga ko Gen. Ntaganda arimo kwinjiza abasore benshi mu mutwe we ndetse bakanavuga ko CNDP ishaka kuvuka bundi bushya.
Iyi mirwano yongeye kubura mu gihe bamwe mu bahoze ari inyeshyamba za CNDP bakaza kwinjizwa mu ngabo za Leta bongeye na none gutoroka igisirikare cya Leta bakaba bisubirira mu misozi ya Masisi iherereye muri Kivu y’Amajyarugu.
gusa bimwe mubivugwa nuko no muri kivu yamajye pfo naho hapfuye abana babanyamulenge,3 batemmaguwe , ntiratohoza neza ayo makuru, gusa nayo ari kuvugwa, ndetse ko hari nabandi nabo bishwe ruguru bazira uko bavutse nkuko bisanzwe. gusa turahamagarira abanyamurenge ni nshuti zacu gusengera ndetse no gutekereza kugisubizo, imana yimurenge izaturenganura, ibyibona ko bikomeye bikubitwe hasi
Hejuru ku ifoto:Gen. Ntaganda Bosco

No comments:

Post a Comment