Thursday 12 April 2012

TUZAPFA KUGEZA RYARI??/

INKURU IBABAJE: Umusore w’Umunyamurenge yaraye yishwe arasiwe ku Mutarure.
Yanditswe ku minsi 04 / 08 /2012 - 4:40:38
Ubgoko bg'imbunda bikekwa kuba ariyo yakoreshejwe mu kwica nyakwigendera.
Ifoto: Google

MUTARURE, CONGO - Mw’ijoro ryakeye, nukuvuga ijoro ry’iposho buca ari uyu munsi w’iyinga ku minsi 08/04/2012, mu kiyaya ca Rusizi ahitwa ku Mutarure haraye harasiwe umusore w’Umunyamurenge w’Umunyabyinshi arashwe n’abantu bari bambaye amahuzu y’igisirikare ca Congo. Uyu muhungu w’ikinege yitwaga BITEGE wa MASUNZU wo kuri Gatobwe.  Yarasiwe ahitwa mu Rwenena harangiza mu Cibitoki.

Hari mu ma saha arindwi y’ijoro, ubgo abagizi ba nabi babaryamiraga mu kiraro iwe n’undi mwana muto barikumwe. Amakuru atugeraho avuga yuko abo bagizi ba nabi bari 6 bashorewe n’umusevire cangwa se umuturage umwe. 

Uko byagenze nuku: umwe muri abo bagizi ba nabi yamufatiyeho imbunda, nuko nyakwigendera yirwanaho barwanira imbunda n’uwo mugizi wa nabi. Abandi bagizi ba nabi babonye yuko nyakwigendera agiye kunesha uwabo barwaniraga imbunda, bahitamo kubarasa bombi (nukuvuga nyakwigendera BITEGE n’uwo mugenzi wabo barwaniraga imbunda). Bombi bahise bagwa aho. Uyu nyakwigendera akaba yarashwe mu nda ndetse no mu mutwe.  

Ngo nta rwamaze abatabazi. Umwana warikumwe na nyakwigendera we yabashije kurokoka, ubgo yihishaga mw’iruri akizwa n’uko b’abagizi ba nabi birukanye undi mugabo warumaze kubacika hafi aho. Nyakwigendera baje kumwica bamaze no kunyaga undi mugabo amafaranga ya Congo angana na 28.000FC, nukuvuga idorari zigera kuri 30 za Amerika. Tubibutse yuko BITEGE asize abana batatu. 

Ibi bibaye mu gihe mu Minembwe haherutse kwicirwa abandi basore babiri b’Abanyamurenge. Umwe yapfuye urupfu rubi intumbi ye iraboneka. Naho undi we yaburiwe irengero. Uyu, umurambo we waburiwe irengero yafatiwe ahitwa mu Madegu.  Nyuma y’aba basore babiri biciwe mu Minembwe mu buryo budasobanutse, undi yarafashwe arakubitwa bikomeye ndetse aza no gufungwa n’ingabo za Col Zaïre ukorera aho mu Madegu. 

Nkuko byabaye akamenyero, ubugome nk’ubgo burangira ntaco abategetsi ba Congo babikozeho. Ndetse ninayo mpamvu ibikorwa nk’ibyo bibisha bikomeza kugaruka uko bukeye n’uko bgije yuko ababikora ntibahanwa. 

Ubu twandika iyi nkuru, turinjiye hano ku Mutarure n’intumbi ya nyakwigendera iri munzu. Dusabiye imiryango y’ababuze ababo kwihangana kandi twifurije ba nyakwigendera iruhuko ridashira. 

No comments:

Post a Comment