Tuesday 14 February 2012

Libiya : Imyivumbagatanyo yahitanye 17


Yanditswe kuya 15-02-2012 - Saa 08:45' na Manzi Bonny

Imyivumbagatanyo yabaye hagati y’amoko abiri "Zwai" na "Tobous" yabereye mu Mujyi wa Koufra muri Libiya yahitanye abaturage bagera kuri 17.
Amakuru dukesha BBC avuga ko umuvugizi wa CNT Mohammed al-Harizi yemeza ko nyuma y’aba 17 bamaze gushiramo umwuka abandi barenga 20 bakaba bakomeretse ndetse imibare ikababa ishobora gukomeza kwiyongera.
Mohammed al-Harizi avuga ko abantu bataramenyekana bateye uyu mujyi bitwaje intwaro bagatangira kurasa abatuye muri uyu mujyi ariko ngo bakomeje gukumirwa n’abasezerewe mu ngabo bibumbiye mu mutwe wa "Thouars" bakomeje kubarwanya kugeza aho babajije kwinjira mu mujyi rwagati .
Umwe mu baturage bakomoka mu bwoko bw’aba-Tobou avuga ko iki gikorwa kirimo gukorwa n’abo mu bwoko bwashatse kubatsemba no ku butegetsi bwa Kadhafi bw’aba-Zwai.
Ibi ntago ano moko yombi abivuga rumwe kuko abo mu bwoko bwa aba-Zwai bemeza ko bakoze ibyo bitero mu rwego rwo kwihorera kubera abantu babo batanu bishwe urwagashinyaguro n’abo mu bwoko bw’aba-Tobou.
Mu gihugu cya Libye buri kwezi ntabwo hasiba gupfa abantu kuva muri iki gihugu hatangira igikorwa cyo guhirika Kadhafi ku ngoma cyantangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2011.

No comments:

Post a Comment