Thursday 20 October 2011

REKA DUTEGE AMASO AMATORA ATEGURWA MURI CONGO

RDC : Kabila yizeye adashidikanya ko ariwe uzegukana intsinzi mu matora ya Perezida
Yanditswe kuya 19-10-2011 - Saa 13:53' na BONAVENTURE RUSHIMISHA





  • Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, akaba n’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki ya 28 mu kwezi gutaha avuga ko yifitiye icyizere gihagije cyo kuzatsinda aya matora.
    Uwo mugabo yabaye umuperezida akiri muto ku mugabane w’Afurika (yafashe ubutegetsi mu 2001 afite imyaka 29) kuri uyu wa kabiri yatangaje ko yizeye ko azatsinda amatora akongera kuyobora icyo gihugu cya kabiri mu bunini kuri uyu mugabane.
    Akomeza agira ati :’’ Nibyo, gutsinda amatora ndabyizeye kandi cyane. Nzi neza ko ntashobora gutsindwa. Sinzi niba hari undi muntu ufite icyizere ko azatsinda amatora 100% ariko jye ndabyizeye, nizeye ko ntashobora gutsindwa ".
    Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru bitangaza ko ibi Kabila yabivuze asubiza ibyari byavuzwe na Etienne Tshisekedi, umwe mu barwanyije ubutegetsi bwa Kinshasa igihe kirekire akaba nawe ari mu bazahatanira uyu mwanya, aho yavugaga ko ariwe uzatsinda amatora.
    Kabila avuga ko Abanyekongo atari ibicucu, ko basobanukiwe ibijyanye n’ibya politiki kandi bazi guharanira inyungu zabo.
    Ati :’’ Abaturage si ibicucu, ibya politike barabyumva, bazi ubwenge kandi ni n’abahamya b’ibishobora kubagirira akamaro ".
    Icyakora ariko Kabila n’ubwo avuga ko yizeye gutsinda amatora, yongeraho ko aramutse atsinzwe yarekura ubutegetsi akareka uwamutsinze akayobora ; gusa ngo ibyo gutsindwa byo ntabitekereza.
    Biteganyijwe ko amatora y’umukuru w’igihugu n’ayabagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu azaba tariki 28 Ugushingo uyu mwaka. Aha Kabila yizeza abaturage ko bazatora mu mucyo, mu mutekano no mu bwisanzure ngo kubera ko igihugu kizaba gifite umutekano uhagije. Ati :’’ Inyeshyamba ebyiri cyangwa eshatu zitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo sizo zizabuza amatora kuba".

    No comments:

    Post a Comment