Thursday 20 October 2011

NIRYARI AFRICA IZABONA UBWIGENGE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Libiya : Syrte yafashwe, CNT iratangaza ko Kadhafi yapfuye
Yanditswe na BONA RUSHIMISHA Umuyobozi w'ikinyamakuru umuvugizi.blogspot.com kuwa 20/10/2011
 

Ingabo za CNT zimaze gutangaza ko zigaruriye umujyi wa Syrte Kadhafi akomokamo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2011. Aka gace ka nyuma gafashwe mu gihe hari hashize ukwezi kose habera intambara y’inkundura hagati ya CNT n’abarwanyi bashyigikiye Muammar Kadhafi.
Nyuma yo kwigarurira agace ka Bani Walid kuwa Mbere w’iki cyumweru, ingabo za CNT zagoteye abashyigikiye Kadhafi mu gace kitwa No. 2 gafite ubuso bungana na kilometero kare imwe gusa.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Le Figaro avuga ko igitero cyafashe umujyi wa Syrte cyatangiye ahagana mu ma saa mbili za mu gitondo, kikaba cyamaze iminota 90 gusa. Ayo makuru akomeza avuga ko bamwe mu byegera bya Kadhafi bashatse guhunga bifashishije imodoka ntibyabashobokera kuko bahise baraswaho n’indege za OTAN, nk’uko ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango bubitangaza.
CNT nayo yatangaje ko yarashe imodoka nyinshi z’abageragezaga guhunga.
Amakuru ku buzima bwa Kadhafi akomeje gutera urujijo
Mu gihe mu masaha make ashize, Abdel Majid uyobora ingabo za CNT yari yatangaje ko bataye muri yombi Colonel Muammar Kadhafi, kuri ubu noneho biravugwa ko uwo mugabo yaba yapfuye azize ibikomere yari yagize mu mutwe no ku maguru yombi. Ayo makuru yatangajwe n’ubuvugizi bwa CNT i Misrata mu minota mike ishize, akaba akomeje kugarukwaho cyane n’ibitangazamakuru mpuzamahanga.
Abdel-Basit Haroun, umwe mu bayobozi b’ingabo ba CNT nawe yatangarije Reuters ko Kadhafi yari yafashwe ariko nyuma aza gupfa kuko yari yakomeretse cyane. Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa CNT nyirizina, Minisitiri w’itangazamakuru Mahmoud Shammam yatangarije Reuters ko koko Kadhafi yapfuye.
AFP yo iratangaza ko umuvugizi wa CNT, Abdel Hafez Ghoga yagize ati " Muammar Kadhafi wayoboraga Libiya yapfuye kandi Syrte yabohojwe".
Ingabo za CNT rwagati muri Syrte
Gusa nanone amakuru nk’aya ntiyagiye yizerwa muri iyi ntambara ya Libiya kuko ni kenshi CNT yagendaga ivuga ko yafashe imijyi kandi bitabaye, ni na kenshi bagendaga bavuga ko bafashe cyangwa bishe bamwe mu bahungu ba Kadhafi, cyane cyane Khamis (batangaje inshuro 3 ko bamwishe), Saadi na Muhammad (bavugaga ko babataye muri yombi) na Moatassem Kadhafi bavugaga ko bafashe mu minsi ishize kandi ataribyo.
Kuba Syrte yafashwe byo ntibishidikanywaho, ariko iby’ifatwa n’urupfu rwa Kadhafi bikomeje kuvugwaho ibitandukanye, mu gihe bagitegereje ko haza gihamya y’ukuri y’uko koko byabaye. OTAN, USA, u Bwongereza n’u Bufaransa bishimiye ifatwa rya Syrte, ariko ntacyo baratangaza ku kuba Kadhafi yafashwe cyangwa atakiriho.
Amafoto ya AFP na Al Jazeera
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) biremeza ko byahawe amafoto yerekana Muammmar Kadhafi akimara kuraswa. Ayo mafoto ni ayo bita snapshots, ni ukuvuga ko yakuwe ku mashusho (video). AFP ivuga ko video zafashwe n’ingabo za CNT kuri telefoni zigendanwa nyuma y’aho imodoka Kadhafi yarimo n’izari zimukikije zaraswaga n’indege za OTAN.
Izo video zikaba zanerekanwe na Al Jazeera.
Abandi bivugwa ko bapfuye ni Aboubakr Younès Jaber wahoze ari minisitiri w’ingabo wa Kadhafi na Moatassem, umwe mu bahungu ba Kadhafi.
Ifoto bivugwa ko ari iya Moatassem, umwe mu bahungu ba Kadhafi
Ifoto bivugwa ko yerekana Muammar Kadhafi mbere y'uko apfa
Umunyamakuru Marine Olivesi wa France 24 wari i Syrte ubu akaba ari i Misrata nawe yemeza iby’ayo mashusho, ndetse ngo bamwe mu baganga baganiriye bamubwiye ko babonye Kadhafi azanwa kwa muganga mbere y’uko apfa.

No comments:

Post a Comment