Ubwo yatangaga kandidatire ye, Perezida Kabila yageze aho komisiyo y’amatora ikorera atari mu modoka, ahubwo agenda n’amaguru, aho yari aherekejwe n’abashinzwe kumurinda bari kumwe n’abapolisi benshi. Inyuma ye kandi hari abaturage benshi berekanaga ko bamushyigikiye, cyane cyane abo mu ishyaka PPRD ayobora. Gusa Kabila yiyandikishije nk’umukandida wigenga (indépendant) nk’uko tubikesha AFP.
Abarwanashyaka ba PPRD baherekeje umukandida wabo Kabila
Jean-Pierre Bemba yayoboraga MLC ubu afungiye ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye, aho aregwa ibyaha byo guhohotera ikiremwamuntu muri repubulika ya Centrafrique.
Aha twabibutsa ko mbere y’uko Kabila atsindira manda ya mbere mu 2006, yabanje kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nzibacyuho, ubwo yasimburaga se Laurent-Désiré Kabila wari umaze kwicwa arashwe tariki 16/1/2001.
Amatora y’uyu mwaka azitabirwa n’abanyekongo barenga miliyoni 32 azaba arimo abakandida benshi, harimo 3 bazwi kurusha abandi bazaba bahanganye bikomeye na Kabila. Abo ni Etienne Tshisekedi w’imyaka 78 uyobora UDPS, Léon Kengo wa Dondo w’imyaka 76 uyobora Sena y’iki gihugu, akaba yarahoze ari umwe mu bikomerezwa ku ngoma ya Mobutu, na Vital Kamerhe w’imyaka 51 wigeze kuyobora umutwe w’abadepite muri iki gihugu.
Hitezwe kandi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bitandukanye, dore ko no mu minsi ishize habaye imvururu zahitanye umuntu i Kinshasa, ubwo abo mu ishyaka UDPS bigaragambyaga.
No comments:
Post a Comment