Tuesday, 14 February 2012

Ibisobanuro n’amateka by’umunsi wa Saint Valentin 

Ibisobanuro n’amateka by’umunsi wa Saint Valentin


Yanditswe kuya 14-02-2012 - Saa 08:10' na MANZI BONNY

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.
Ariko kuri uwo munsi wa Saint Valentin (Valentine’s Day) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose aribyo, kandi si nako abantu bose babyumvikanaho. Gusa uwo munsi wo urahari. Aha rero turagaruka kuri bimwe mu byagiye biranga uwo munsi kuva igihe watangiriye kugeza ubu, bimwe mu bisobanuro by’ibiwukorwaho ndetse n’uko wizihizwa mu mpande zitandukanye z’isi.
Kuri uwo munsi, abasore n’inkumi bakundana (couples) bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana (passion).
Aha bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n’igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n’abagore bayaha abo bakunda… Saint Valentin rero ikaba igwa mu ntege umunsi mukuru wa Noheli mu gutangwaho amakarita menshi.
Kuki St Valentin iba muri Gashyantare (Février/February) ?
Kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke kuva mu bihe bya kera (Antiquité). Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye Zeus na Héra. Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke (fertilité).
Abakundana bakunze guhana impano zitandukanye zirimo indabyo z'amaroza, amakarita n'ibindi
None se Saint Valentin ni nde ?
Muri Kiliziya Gatolika, habayeho ba Valentin 3 batandukanye bagiye bagirwa abatagatifu (saints) kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa nk’abahowe Imana (martyrs) n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, hari mu kinyejana cya 3.
- Valentin wa Roma : Uyu yari padiri, yishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia ;
- Valentin wa Terni : We yari umwepiskopi (bishop), nawe akaba yarishwe, ashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwe ;
- Valentin w’umumaritiri wo mu majyaruguru ya Afurika, amateka ye akaba atazwi neza ;
Muri aba ba Valentin 3 rero, uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami w’abami Claude w’umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara abaturage batakundaga, maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka. Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare.
Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, ku munsi wo kunyongwa we rero (hari tariki 14 Gashyantare) yoherereza umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza agapapuro kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe” Uwo mukobwa ngo Valentin yamwibonagamo… Ng’uko uko Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (le patron des amoureux).
Uko uyu munsi wa Saint Valentin wizihizwa ahantu hatandukanye :
- Ubundi kera uyu munsi wafatwaga nk’uw’abaselibateri kurusha abakundana. Abasore n’abakobwa bakinaga umukino aho abakobwa bihishaga, maze abasore bakabashaka ; iyo umusore yavumburaga umukobwa, bagombaga gushyingiranwa mbere y’uko umwaka urangira… Ibaze byari bitangaje !
- Mu kinyejana cya 14, nibwo mu Bwongereza uwo munsi wafashwe nk’uw’urukundo koko, kuko bemeraga ko inyoni z’ingabo n’iz’ingore zihura (accouplement/mating) kuri uwo munsi…
- Ku munsi wa Saint Valentin, bamwe mu bakirisitu bajya gusura ibisigazwa bye (reliques) ahantu hatandukanye mu Burayi ;
- Mu Bushinwa na Taiwan, kuva mu mwaka wa 1980 uyu munsi wa Saint Valentin urizihizwa cyane.
- Mu Buyapani ho ntibiba bisanzwe ! Kuri uwo munsi, abagore n’abakobwa bategetswe kuzanira abagabo n’abasore bakorana za chocolats zihenze.
Gusa mu Buyapabi kuri 14 Werurwe abagabo nabo barishyura, bagaha abo bashiki babo umwenda, urukweto cyangwa ikindi gifite ibara ry’umweru kandi gihenze inshuro nibura 3 kurenza ya chocolat yaguriwe. Iyo tariki ya 14 Werurwe bayita “White Day”.
- Uretse mu gihugu cya Muri Brésil ho bagira umunsi w’abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa "dos namorados" ; muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w’ukwa cyenda, ukaba witwa "dia del amor y amistad" (umunsi w’urukundo n’ubucuti).
Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere umwaka ku mwaka, ndetse kuri ubu mu bo tubona nk’abanyeshuri bo muri za kaminuza baba aribo baboneka nk’abawizihiza kurusha abandi cyane ko benshi baba babyungukiyemo kwerekana ingufu z’aho urukundo rwabo rugera.
Ubwo twatemberaha hirya no hino mu Mujyi wa Kigali twaganire n’abantu batandukanye bagira icyo badutangariza kuri uyu munsi ndetse bagira n’iyo babwira abakunzi babo.


AMATEKA Y'IMBYINO YIGISIMBA KUBWOKO BWABANYAMULENGE
 
Inkomoko n’amateka by’IGISIRIMBA na bimwe mu bitangaza Imana yakoreye abayumbe ba kera (Igice ca 2).
Yanditswe ku minsi 02 / 14 /2012 - 5:27:14
Piano, igikoresho cifashishwa cane mu Gisirimba c'ubu.
Ifoto: Google

CALIFORNIA, AMERIKA - Mu makuru yacu y’ubushize, twibanze cane ku nkomoko y’IGISIRIMBA na bimwe mu bitangaza Imana yakoreye abanyamasengesho ico gihe biciye mu mbaraga z’IGISIRIMBA. Ubu turabagezaho ibitangaza gusa Imana yabakoreye ibicishije nanone muri izi imbaraga. 

1). Mu mwaka wa 1986, ahitwa mu Gahwera, habereye igitaramo kidasanzwe. Mu gihe abandi bose bari baryamye mu masaha icenda zo mu rukerera, hari hariho abantu barindwi (7) bari maso, barimo Serende, nyakwigendera Muhirwa, Rugina, Pasteur Dawudi, na Gatonzi. Bigeze mu masaha 10 y’urukerera, Rugina yabonye marayika hejuru munzu, dore ko yari yicaye mu mbere yegamiye igisika. Amaze kumubona, Rugina yaragurutse aramusanga ashaka kumufata aho yari atunganye kw’idari. Marayika ntiyemeye yuko amufata, ahubgo yaramuhunze asubira aho Rugina avuye muri ca kirambi. Nanone Rugina yasubiye muri ca kirambi aja ku mufata. Abonye yuko Marayika agiye kumusiga, yasatuye igisika c’inzu arasohoka hanze. Ababo babonye yuko aca mu rusika rw’inzu ararusatura, arasohoka hanze. 

Ibyo byose, nkuko Serende abyemeza, byabaye nko mu masegonda make (guhumbya no guhumura). Uwo bari bicaranye na Rugina yumvise yicaye mu mazi yuko imvura yariko igwa, mbese ikiziba c’amazi catembeye mu nzu. Rugira amaze kugera hanze, ubgenge bgaragarutse akomanga ku muryango usanzwe ababo baramukingurira. Ikindi kintu gitangaje, ababo bamubajije uko byamugendeye, Rugina yababgiye yuko igihe yamenaga urusika rw’inzu yumvise asa n’umuntu unyereye mu mavuta. 

2). Undi munsi Serende nawe yaragurutse ntiyabimenya ubgo bari ku Mugogo wo kwa Maryogo, aha ni mu karere ko ku Ndondo. Uti byagenze gute? Serende yarasohotse aho basengeraga yiruka ari mu mwuka, agiye kwisanga yisanga mu nzu y’umuntu yari ikinze (ni kurya abantu bajaga gutarama bagasiga bakinze amazu). Ababo nibo bamukinguriye bamusanga imbere kandi babimubgira akabihakana. Mbese yavugaga yuko atamenye uko byagenze. 

3). Igihe kimwe na kimwe, ubgo babaga baririmba bari mu mwuka mu nzu y’amasengesho (mu maombi cangwa mu rubunga), Serende yaragurukaga agaca mu tudirisha duto cane tw’inzu agasohoka abishobojwe n’Umwuka Wera. Abashobora kubyibuka, utu tudirisha twabaga ari duto cane ku buryo twabaga tungana n’igipfuntsi c’ukuboko k’umuntu. Badusigaga kugira ngo imyotsi izibona aho isohokera mu mwanya babaga bakomeje mu nzu. Mu yandi magambo, yaragurukaga nk’inyoni akisanga hanze. 

4). Hariho umwami w’Umubembe witwaga Bicinginyi wo mu Gipupu, mu Mibunda. Uyu mwami yahahazaga Abanyamurenge cane. Ubgo yamaraga gufunga Abanyamurenge abaziza ubusa, uyu mwami yabashiraga munsi y’igitanga akabiyuhagiriraho. Mbese agahagarara hejuru y’igitanga akiyuhagira nabo bari munsi yaco. Abanyamurenge baramutinyaga cane. Imana ibgira abayumbe ngo baje kumusengera; ibaha n’ibimenyetso. Abasenzi batatu nibo bagiye kubohora abari bafunzwe. Kubera yuko Imana yari yabahaye ibimenyetso bifatika, bamaze kubimubgira, yababagiye inkoko ayima nyirabukwe wari waje kumusura kandi mu Babembe ari ikizira kutabagira nyirabukwe w’umuntu. Bamaze kurya ya nkoko, umwami abaha imfungwa barazitahana. 

5). Mu masengesho yo mu butayu (mu mashamba), imbaraga z’IGISIRIMBA zakoze ibitangaje. Kubera kubura amakaramu yo kwandikisha amandiko, bifashishaga amakara yaka umuriro bakayandikisha amandiko akabazimiraho kandi ntibashe. Kandi ibi byakoraga abandi hafi ya bose mu masengesho. Babashaga no gukandagira mu muriro ariko ntibashe. 

6). Nanone mu ntambara Abanyamurenge bahuye nazo za Mayi Mayi i Murenge, Imana yabgiraga aba basenzi kuja ahantu bagashinga igiti c’umusaraba babajije. Imana ikongera ikababgira ngo nta mwanzi uzarenga aho hantu bashinze ico giti. Ibi niko byagendaga. 

Monday, 16 January 2012

Nyuma ya filime y'ubukwe bga Kinyamurenge, Freddy Nzabonimpa bita Rutebuka yatugejejeho gahunda ye nsha.
Yanditswe ku minsi 01 / 09 /2012 - 2:01:44
Freddy Nzabonimpa
Ifoto: Facebook
 Nyuma yo gukina muri filime y'ubukwe bga Kinyamurenge yasohowe n'umuryango Ambassadors Ministries ufite icicaro mu gihugu ca Kenya, Freddy Nzabonimpa wakinye ari Rutebuka yadutangarije yuko ari mu myiteguro yo gukora indi filime. Ku bantu bagize amahirwe yo kureba iyi filime, umwanditsi akaba n'umukinyi w'amafilime, Rutebuka, yakinye ari umukwe. Mu yandi magambo, Rutebuka n’umugeni nibo bagaragaye cane muri iyi filime, dore ko aribo filime yari yubakiyeho kubera yuko yakinywe mu rwego rwo kwibutsa no kwigisha abantu uko ubukwe bukorwa mu Banyamurenge. 


Nkuko yabyivugiye mu butumwa yatwohereje, Rutebuka yabivuze mu magambo akurikira:

Mu minsi yashize, nibgo twabagezagaho filime twakoze kubijanye n'uko ubukwe bga Kinyamurenge bgakorwaga kera. Nyuma yo kurebera hamwe ibyo dukwiriye gukora nk'abahanzi ba Kinyamurenge, dukomeje kwigisha abantu umuco mu magambo no mu bikorwa. Bamwe mu bahanzi bakoze filime ya mbere, bongeye kugira ikindi gitekerezo co gukora iyindi filime yerekana ubuzima bg'umwana w'impfubyi, uko ababazwa kandi benshi ntibamwiteho.

Imurenge.com imubajije izina ry'iyi filime, Rutebuka yirinze kugira ico abivugaho bitewe nuko izina ritaremezwa. Rutebuka yadutangarije kandi yuko afite gahunda yo gukorana n'abandi bakinyi b'amafiime batandukanye.


Umwanditsi akaba n'umukinyi wa filime Freddy Nzabonimpa bita Rutebuka


IBIHE 10 BIKOMEYE MUBIRABURA BO MURI AMERIKA
Ibihe icumi bikomeye mu mateka y’abirabura bo muri Amerika
Yanditswe kuya 16-01-2012 - Saa 08:18' na MANZI BONNY

Buri bantu ku isi bagira amateka yabaranze, ayo bitaho kurusha ayandi hamwe n’atavugwa cyane kubera aba adafite uburemere bukomeye, muri iyi nyandiko twagerageje gukusanya ibihe 10 byibukwa cyane mu mateka y’abirabura bo muri Amerika.
Twakusanyije kuva bagezwa muri iki gihugu nk’abaretwa kugera kuri uyu munsi. Bimwe muri ibyo bihe twavugamo :
10. Gukurirwaho uburetwa
Kuri uyu munsi tariki ya 22/09/1862 nibwo perezida Abraham Lincoln yatangaje ko nta mwirabura ugomba kongera kwitwa umuretwa w’umuzungu runaka muri leta 11 zari ziganjemo uburetwa (confederate states), ko umwirabura ubu yemerewe kujya akora aho ashatse kandi agahemberwa ibyo yakoze ku bwumvikane. Bwa kabiri tariki 01/01/1863 yongeye gusohora itegeko rivuga leta icumi mu izina zitemerewemo na gato kugira ubuhake n’uburetwa (hatarimo leta ya Texas), ibi Lincoln ntabwo byamuhaye urukundo rw’abanyamerika n’ubwo abirabura benshi batangiye guhabwa ubwigenge ariko na Lincoln byamukururiye ibibazo biri no mu byatumye araswa muri 1865.
Gukurirwaho uburetwa
9. Kwemererwa n’amategeko gutora
Iri tegeko ryaje mu 1965 ribuza leta zose zigize Amerika kugira umuturage zibuza gutora cyangwa kuvuga ibitekerezo bye kubera ikibazo cy’uruhu, aha bashakaga kuvuga kubera ari umwirabura, kenshi mu mvuga isa nk’iyubashye bavugaga “colored people”. Gusa iri tegeko muri leta zimwe na zimwe babanzaga guha ikizamini umwirabura utora ngo barebe niba azi gusoma byibuze kugira ngo bemere ijwi rye. Iri tegeko ryashyizweho umukono na perezida Lyndon B. Johnson.
Kwemererwa n’amategeko gutora
8. Icyumweru cy’amaraso “Bloody Sunday”
Rwari urugendo ruva ahitwa Selma rugana Montgomery mu mwaka w’ 1965, rwari rwateguwe n’uwitwa Amelia Boynton n’umugabo ruhuriramo n’abandi birabura bari bakomeye muri icyo gihe nka Hosea Williams, James Bevel na Martin Luther King Jr. hari taliki ya 08/03/1965 ubwo abantu bagera kuri 600 bahutswemo na polisi yitwaje ibikoresho byo kubakumira, barakubitwa bihagije bamwe baranafungwa, gusa abasigaye ntabwo bacitse intege, bongeye kugerageza urwo rugendo umunsi ukurikiyeho nabwo birananirana, rwaje kurangizwa ibirometero 87 ku wa 21/03 ubwo bashoboraga kuva Selma bakagera Montgomery, uyu munsi mu mateka y’abirabura wiswe “Bloody Sunday”.
Urugendo rwitiriwe icyumweru cy’amaraso “Bloody Sunday”
7. Guhabwa uburenganzira bukwiye muri 1964
Icyiswe “Civil right act of 1964” ni kimwe mu mateka akomeye y’abirabura bo muri Amerika aho amategeko yongeye gushimangira ko bashobora gutora kandi bakurirwaho kwiga mu mashuri yabo bonyine, byaremejwe ko kuva icyo gihe abirabura bashobora kwiga mu bigo by’amashuri bimwe n’abazungu. Iri tegeko ryagejeje abantu kuri byinshi aho hatari hakiri imbogamizi mu modoka nka bus, muri guverinoma ndetse no mu itangwa ry’akazi. Ntabwo byahise byubahirizwa kuko abazungu benshi ntabwo bari bagashoboye kumva ko bishoboka kubana n’abirabura nk’abandi bantu bameze kimwe, gusa mu myaka yagiye ikurikira bitewe n’uko ryari itegeko, ryagiye ritanga umusaruro mwiza.
Amerika aho amategeko yongeye gushimangira ko bashobora gutora kandi bakurirwaho kwiga mu mashuri yabo bonyine
6. Urugendo rwa Montgomery rwamagana ivangura mu modoka zitwara abantu “public transport”
Urugendo rwa Montgomery ho muri leta ya Alabama rwari urugendo rugamije kwanga amategeko ya leta yatumaga habaho ivangura mu gutwara abagenzi. Uru rugendo n’ubundi rwitabiriwe n’abirabura bakomeye nka Martin Luther King Jr, Ralph Abernathy n’abandi benshi.
Ingaruka zarwo zageze ku bukungu bwa leta ya Alabama aho benshi mu batwara amamodoka bari abirabura nabo bakanga gutwara ahubwo bakinjira muri uru rugendo. Rwatangijwe no kuba uwitwa Rosa Parks yaranze guham umwanya we umuzungu kuko yari ananiwe, rutangira taliki ya 01/12/1955 rurangira taliki 20/12/1956 nyuma y’umwaka wose aho leta yahisemo gutora itegeko rituma abantu bose bisanga, bakagenda muri bus imwe nta nkomyi.
Urugendo rwa Montgomery rwamagana ivangura mu modoka zitwara abantu
5. Urukiko rukuru rwatangaje ko abirabura badahabwa amahirwe yo kwiga amwe n’abazungu
Ibi byiswe “Brown Verses Board of Education of Topeka” hari muri 1954 ubwo urukiko rukuru rwa Amerika rwatangaje ko leta zemera ko habaho amashuri y’abirabura n’ayabazungu atuma abirabura batabona amahirwe amwe yo kwiga nk’ayo abazungu babona, iki cyemezo cyaje gihirika icyari cyarashyizeho na Plessy Ferguson muri 1986.
Urukiko rukuru rwatangaje ko abirabura badahabwa amahirwe yo kwiga amwe n’abazungu
4. Jesse Owens n’imikino ya Olimpike y’1936
Uyu musore w’umwirabura James Cleveland Owens wakundaga kwitwa Jesse Owens yavutse kuri 12/12/1913 apfa kuri 31/03/1980, yahagarariye Amerika mu mikino ngororamubiri “Jeux Olympiques” mu mwaka wa 1936, aha zari zabereye mu Budage aho intego ya Adolf Hitler yari iyo kwereka isi ko abadage ari ubwoko buri hejuru y’abandi kandi ko abirabura ari abanyuma n’abayahudi. Ibi byanyomojwe na Jesse James aho yatahanye imidari ine yose ya zahabu agatangaza rubanda ari nako ahesha ishema abirabura batafatwaga nk’abantu bagize icyo bashoboye na kimwe. Yatsinze umudage Ralph Metcalfe mu gusiganwa metero 100 tariki 03/08/1936, arongera aba uwambere muri metero 200, uwa mbere mu gusimbuka ndetse no mu kwiruka 4/100 m, niwe mwirabura wa mbere wambaye urukweto rwa Adidas yahawe na nyiri gukora izi nkweto Adi Dassler mu rwego rwo kumufasha mu mikino ye.
Jesse Owens mu mikino ya Olimpike
3. Michael Jackson, umwirabura wa mbere kuri MTV no kwakirwa nk’intwari muri perezidansi
Hari mu mwaka wa 1983 ubwo nta ndirimbo y’umwirabura yari yemerewe guca kuri televiziyo y’abazungu mtv, ibi byaje kurangiza n’indirimbo Billie Jean yaje kwerekanwa inshuri nyinshi kuri iyi televiziyo bityo ibimburira abandi birabura kuba banyura kuri iyi televiziyo n’ubwo byafashe igihe, uyu Michael Jackson kandi yaje guhabwa igihembo bwa mbere ku mwirabura na perezida bwite wa American Ronald Reagan, aha yamushimiraga ibikorwa byinshi yakoreye abirabura ndetse n’isi muri rusange, aha hari kuri 14/05/1984. Mu mwaka wa 2009 indirimbo Thriller yinjijwe mu cyitwa “National Film Registry” niyo ndirimbo yonyine mu mateka yashyizwe mu rwego rwa Film.
Michael Jackson, umwirabura wa mbere kuri MTV no kwakirwa nk’intwari muri perezidansi
2. Urugendo rwa Washington, 1963(March on Washington)
Uru rugendo rwabaye taliki ya 28/08/1963, ruhuriramo abantu batagira ingano mu baruteguye harimo Martin Luther King Jr, wanahavugiye ijambo ryasigaye mu mitwe ya benshi, ijambo yise “I have a dream”.
Impamvu nyamukuru y’uru rugendo yari iyo kugaragaza agahinda n’akababaro abirabura babayemo cyane cyane ababaga muri leta z’amajyepfo ya Amerika bakoreshwaga imirimo irenze ukwemera. Muri iki gikorwa hari hateganyijwe kuza kuvuga no gushyira mu majwi amazina ya bamwe mu bayobozi batuma abirabura batabona uburenganzira kubera ko batabyitaho, gus ntabwo byaje kubaho, abanyamuryango b’ikitwa “Nation of Islam” harimo na Malcom x ntabwo bari bemerewe kugera hano kubera ko hari byinshi batemeranyagaho na Martin Luther King jr hari nk’ikoreshwa ry’ingufu n’iterabwoba, MLK yashakaga ko habaho ibiganiro by’amahoro ku mpande zombie mu gihe Malcom x we wavugaga ati “By any means” ati icyo twakora cyose n’iyo byasaba ingufu kuko twarihanganye bihagije. Iri jambo Luther King Jr yavuze, I have a dream ryanyuze imbaga yari aho kuri Lincoln memorial, kuri ubu rifatwa nka rimwe mu magambo akarishye mu mateka ya America yose.
Urugendo rwa Washington, 1963(March on Washington)
1. Barack Obama, perezida wa mbere w’umwirabura
Aha nta byinshi tubivugaho kuko bibaye vuba birazwi ko Barack Obama ariwe perezida wa mbere w’umwirabura wabayeho, yavutse taliki 04/08/1961 ku mubyeyi ukomoka muri Kenya n’umunyamerika kazi. Yarahiriye kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki 20/01/2009, atangira manda ya mbere y’imyaka ine.
Barack Obama, perezida wa mbere w’umwirabura
Hari abandi bayobozi bagiye babaho nka Doug Wilder, wabaye guverineri wa mbere w’umwirabura, yayoboye leta ya Virginia ahagana muri 1989. Hari abandi nka Jackie Robinson, umwirabura wa mbere wemerewe gukina muri MLB “Major League Baseball” akinira ikipe ya Brooklyn Dodgers mu mwaka wa 1947. Tiger Woods, umwirabura wa mbere wageze ku ntera ikomeye mu mukino wa golf, Oprah Winfrey umwirabura wa mbere wagize ikiganiro gikunzwe kurusha abandi….

Wednesday, 28 December 2011

IRAHIRA RYA PRESIDENT Joseph Kabila yarahiriye kuyobora Congo ubugira kabiri. Etienne Tshisekedi nawe aritegura kurahira muri iri yinga.
Yanditswe ku minsi 12 / 20 /2011 - 5:39:39
Joseph Kabila mu birori.
Ifoto: AFP

ARIZONA, AMERIKA - Uyu munsi wa kabiri, ku minsi 20, 2011, nibgo i Kinshasa ku murwa mukuru wa Congo haberaga imihango y’irahira rya Joseph Kabila nka perezida wa Congo. Agiye kuyobora mu gihe c’imyaka itanu iri mbere. Amakuru dukesha Euronews, Perezida Kabila yasezeranyije Abakongomani yuko azazamura ubucuruzi mu gihugu hamwe no kubaka igihugu nyuma y’ibibazo canyuzemo mu myaka ishize. Mw’ijambo rye kuri uyu munsi wo kurahira, Kabila yashimiye Abakongomani ababgira yuko bagaragaje yuko bakuze mu bijanye na politike kuva amatora yatangira kugeza arangiye. Nkuko AFP (ikinyamakuru candikirwa mu Bufaransa) yabivuze, ibi birori byagaragayemo abantu bake b’abanyamahanga basanzwe bakorera imirimo yabo muri Congo. Yongeyeho ko Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ariwe mukuru w’igihugu wenyine witabiriye ibi birori.

Andi makuru dukesha AFP avuga yuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitashimishijwe n’icemezo c’urukiko rw’ikirenga rwa Congo mu kwemeza yuko Kabila ariwe watsinze amatora. Ibiro by’ububanyi n’amahanga bya Amerika byagize biti: “Turasaba dushimitse abayobozi ba Congo n’ababashigikiye kwiyemeza ibi bintu, kwanga ubugizi bga nabi, no gukemura ukutumvikana kose biciye mu mahoro n’ibiganiro byubaka.” 

Mu rundi ruhande, Umusaza w’imyaka 79 Etienne Tshisekedi akomeje guhakana ibyavuye mu matora, ahubgo avuga ko ariwe watorewe kuyobora Congo. Abapolisi benshi boherejwe mu gace ishaka rye rikoreramo (mu burasirazuba bga Limete). Mu muji wa Bukavu, igipolisi cahagaritse abantu umunani bashakaga kwigaragambya. Tubibutse yuko iyi myigaragambyo yari yateguwe n’ishaka rya Vital Kamerhe. 

Ese Etienne Tshisekedi azarahira nkuko bivugwa? 

DORE AMWE MU MAFOTO Y'IBYAHABEREYE.


Perezida Joseph Kabila mu birori.
Perezida Robert Mugabe mu birori.
 IBIGANIRO HAGATI YA YABASORE BIBUVURA NA NYARUGABO
 
“...mwirinde kwiyibagiza ukuboko kwayo gukomeye iziturindisha.” Me Moise Nyarugabo mu biganiro n’abasore i Buvira..
Yanditswe ku minsi 12 / 19 /2011 - 4:51:42
Me Moise Nyarugabo
Ifoto: Facebook

UVIRA, CONGO - Umunsi w'ejo niyinga, ku minsi 18, ukwezi kwa 12, 2011, mu masaha 11 n'igice kugeza mu masaha 12 (17h30-18h00), ubgo igitaramo gisanzwe cari kirangiye hano ku Kimanga mw'ikanisa rya 37e CADEC, abasore bari mu kigero c'imyaka hagati ya18 na 45 basabge gusigara mu biganiro byari byateguwe na Senateri Moise Nyarugabo. Gusa icaje kugaragara nuko mu bantu barengeje imyaka 30 ntawasigaye, ahubgo bose bahise basohoka. Abari munsi y'iyo myaka barasigaye kandi ku bginshi ikanisa riruzura nk'ibisanze. Mutanga Robert niwe wahagarikiye ibi biganiro. Hatangiye haririmbga indirimbo z'amajwi, hakurikirwaho amasengesho; nyuma igisirimba naco caje gukurikirwa n'amasengesho.

Me Moise Nyarugabo yahawe ijambo maze atangira asoma ijambo ry'Imana mu gitabo ca Daniyeli, igice ca 12 cose. Arangije gusoma, yabgiye abasore bari aho amagambo akurikira:

Nifujije kugira ico noganira namwe nka barumuna banje, abana, inshuti n'abavandimwe. Nifujije kubaganiriza ibijanye n'imyemerere ya gisore; nukuvuga ngo ibyo nabonye kandi nanyuzemo. Nizera ko namwe byobafasha mu bihe mwanyuzemo. Muri Daniel 1:1-3,  turashobora kuhakura isomo ryo gukora ibyo Imana idushakaho. Dutekereje hirya y'igisirimba, indirimbo, n'indi mirimo tugasoma bibiriya ikaduhesha kugera ikirenge muc'intwari zitemeye.

Yakomeje agira ati: Imana ikeneye ubusore bganyu ndetse na satani arabukeneye. Uwo muzabuha mutihenze niwe uzabukoresha; ariko ibyangombga nuko twobuha Imana mukuyubaha mu budahangarwa bgayo. Nkuko bimeze, kuri uyu munsi ntabgo ari imbaraga zacu ahubgo n'Imana. Rero tugomba kuyikorera mu mbaraga, ubushobozi, ubgenge, ndetse no mu ntambge dutera zikanezeza Imana n'abatubona mu kuyikorera. Ibanga ririho, mwirinde kwiyibagiza ukuboko kwayo gukomeye iziturindisha. Abavukiye mu miryango ikomeye n'iyoroheje, Imana ishaka ko muyikorera mu kuri no mu mwuka kubera yuko kujijuka atari uguta umuco wa gikristo. Ba Daniyeli birinze iby'ubgami ngo batazibagirwa amasezerano yabo n'Imana, batazasinzira bakibagirwa kurara bafukamye basenga Imana. Rero, ejo hanyu muzibuke Imana. Ntimukayitere umugongo imaze kubagasanira; ko muriga, nimurangije mufite utuzi, mumaze gutunga, ntimukibagirwe ngo mwimike ibigirwamana. Ejo hacu ni heza ariko muramenye mutazashukwa na satani, ahubgo muzisunge incabgenge Yesu.

Ndabingingira kutimika ibigirwamana bitagira imbaraga kuruta iz'Imana imwe twamenyeye kuri basogokuru. Iyo umaze kugira ubushuti n'Imana, irashobora kuguhamagara mw'izina ryawe bgite, ati: "Nshuti mukundwa numvise amagabo yawe ndi mu bikari byanje..." Bityo ikakuzamura ikakugeza kure ahatatse inyenyeri, abakubona bakakubona ur'umunyacubahiro n'umunyagikundiro kuri bose. Amagambo y'akanwa kawe akaba ay'ubgenge. Ntimwishushanye niby'iki gihe, ahubgo mushishikarire gukorera Imana kuko nayo izarushaho kutwegera; n'iyo duteshutse, iraduhana kubera yuko idukunda. Niba igufiteho ibanga cangwa se isezerano, komera mu nzira yayo. Ntihakagira uhinyura ubusore bgacu. Ubusore bgacu! Ubusore bgacu! Mureke tube icitegererezo imbere y’abo duhorana, dukorana, twumvire Imana kugira ngo ituyobore. Rero Imana itubere umuco mu ntabge zacu. 
Ibitekerezo 1    Soma / Tanga Ibitekerezo

Yanditswe ku minsi 12 / 24 /2011 - 3:45:41
Kabila na Tshisekedi.
Ifoto: Yahoo

 Nkuko yabyitangarije ubge mu minsi ishize, Etienne Tshisekedi wa Mulumba yarahiriye kuyobora igihugu ca Congo ejo hashije umunsi wa gatanu, iminsi 24 z'uku kwezi kwa 12. Amakuru dukesha Africa Review, ibi birori byari biteganyijwe kubera ku kiwanja citwa Martyrs i Kinshasa ariko abashinzwe umutekano baragifunze baranakirinda mu buryo bukomeye yuko ibyo yashakaga kugikoreramo byari binyuranyije n'amategeko. Tshisekedi yahisemo kurahirira iwe murugo i Kinshasa. Tubibutse yuko iwe, ahabereye ibi birori, umutekano wari wakajijwe bikomeye n’abashinzwe umutekano.

Nkuko Africa Review ikomeza ibyandika, Etienne Tshisekedi yavuze yuko azarahizwa n'abaturage ba Congo mu gihe abandi bayobozi b'ibihugu barahizwa n'abacamanza cangwa abandi bantu babifitiye ubushobozi. Abaturage ba Kinshasa bakunze Tshisekedi cane ari nayo mpamvu bumva ko ariwe perezida wabo w’ukuri.

Kubera ibi birori by'irahira rya Tshisekedi iwe murugo, i Kinshasa hiriwe umutekano muke kandi abantu bake gusa nibo babashije kuja k'utuzi no gukora ibindi bikorwa bitandukanye. Abayoboke ba Tshisekedi bari baje ari benshi ku kiwanja citwa Martyrs kugira ngo bibere abahamya mw'irahira rye. Ariko kubera yuko abapolisi bari bazindutse kurwanya uwo mugambi ari benshi, babashije gushwiragiza abo bantu bifashishije bya byuka biryana mu maso. Tubibutse yuko abapolisi bari bahawe itegeko ryo kutarasa bakoresheje imbunde zabo.

Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye, Tshisekedi yahisemo gukora ibi yibgira yuko amahanga amushigikiye, dore ko imiryango mpuzamahanga hamwe na za Leta nka Amerika bagaragaje impungenge bafite mu byavuye mu matora yabaye muri Congo ku minsi 28 y'ukwezi kwa 11. Bemeje yuko aya matora atagaragayemo ukuri. Haribazwa umuntu cangwa igihugu caba kiri inyuma ya Tshisekedi.

Ese birashoboka yuko Congo izayoborwa n’abaperezida babiri?