Thursday 20 October 2011

REKA DUTEGE AMASO AMATORA ATEGURWA MURI CONGO

RDC : Kabila yizeye adashidikanya ko ariwe uzegukana intsinzi mu matora ya Perezida
Yanditswe kuya 19-10-2011 - Saa 13:53' na BONAVENTURE RUSHIMISHA





  • Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, akaba n’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki ya 28 mu kwezi gutaha avuga ko yifitiye icyizere gihagije cyo kuzatsinda aya matora.
    Uwo mugabo yabaye umuperezida akiri muto ku mugabane w’Afurika (yafashe ubutegetsi mu 2001 afite imyaka 29) kuri uyu wa kabiri yatangaje ko yizeye ko azatsinda amatora akongera kuyobora icyo gihugu cya kabiri mu bunini kuri uyu mugabane.
    Akomeza agira ati :’’ Nibyo, gutsinda amatora ndabyizeye kandi cyane. Nzi neza ko ntashobora gutsindwa. Sinzi niba hari undi muntu ufite icyizere ko azatsinda amatora 100% ariko jye ndabyizeye, nizeye ko ntashobora gutsindwa ".
    Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru bitangaza ko ibi Kabila yabivuze asubiza ibyari byavuzwe na Etienne Tshisekedi, umwe mu barwanyije ubutegetsi bwa Kinshasa igihe kirekire akaba nawe ari mu bazahatanira uyu mwanya, aho yavugaga ko ariwe uzatsinda amatora.
    Kabila avuga ko Abanyekongo atari ibicucu, ko basobanukiwe ibijyanye n’ibya politiki kandi bazi guharanira inyungu zabo.
    Ati :’’ Abaturage si ibicucu, ibya politike barabyumva, bazi ubwenge kandi ni n’abahamya b’ibishobora kubagirira akamaro ".
    Icyakora ariko Kabila n’ubwo avuga ko yizeye gutsinda amatora, yongeraho ko aramutse atsinzwe yarekura ubutegetsi akareka uwamutsinze akayobora ; gusa ngo ibyo gutsindwa byo ntabitekereza.
    Biteganyijwe ko amatora y’umukuru w’igihugu n’ayabagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu azaba tariki 28 Ugushingo uyu mwaka. Aha Kabila yizeza abaturage ko bazatora mu mucyo, mu mutekano no mu bwisanzure ngo kubera ko igihugu kizaba gifite umutekano uhagije. Ati :’’ Inyeshyamba ebyiri cyangwa eshatu zitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo sizo zizabuza amatora kuba".

    NIRYARI AFRICA IZABONA UBWIGENGE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Libiya : Syrte yafashwe, CNT iratangaza ko Kadhafi yapfuye
    Yanditswe na BONA RUSHIMISHA Umuyobozi w'ikinyamakuru umuvugizi.blogspot.com kuwa 20/10/2011
     

    Ingabo za CNT zimaze gutangaza ko zigaruriye umujyi wa Syrte Kadhafi akomokamo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2011. Aka gace ka nyuma gafashwe mu gihe hari hashize ukwezi kose habera intambara y’inkundura hagati ya CNT n’abarwanyi bashyigikiye Muammar Kadhafi.
    Nyuma yo kwigarurira agace ka Bani Walid kuwa Mbere w’iki cyumweru, ingabo za CNT zagoteye abashyigikiye Kadhafi mu gace kitwa No. 2 gafite ubuso bungana na kilometero kare imwe gusa.
    Amakuru dukesha ikinyamakuru Le Figaro avuga ko igitero cyafashe umujyi wa Syrte cyatangiye ahagana mu ma saa mbili za mu gitondo, kikaba cyamaze iminota 90 gusa. Ayo makuru akomeza avuga ko bamwe mu byegera bya Kadhafi bashatse guhunga bifashishije imodoka ntibyabashobokera kuko bahise baraswaho n’indege za OTAN, nk’uko ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango bubitangaza.
    CNT nayo yatangaje ko yarashe imodoka nyinshi z’abageragezaga guhunga.
    Amakuru ku buzima bwa Kadhafi akomeje gutera urujijo
    Mu gihe mu masaha make ashize, Abdel Majid uyobora ingabo za CNT yari yatangaje ko bataye muri yombi Colonel Muammar Kadhafi, kuri ubu noneho biravugwa ko uwo mugabo yaba yapfuye azize ibikomere yari yagize mu mutwe no ku maguru yombi. Ayo makuru yatangajwe n’ubuvugizi bwa CNT i Misrata mu minota mike ishize, akaba akomeje kugarukwaho cyane n’ibitangazamakuru mpuzamahanga.
    Abdel-Basit Haroun, umwe mu bayobozi b’ingabo ba CNT nawe yatangarije Reuters ko Kadhafi yari yafashwe ariko nyuma aza gupfa kuko yari yakomeretse cyane. Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa CNT nyirizina, Minisitiri w’itangazamakuru Mahmoud Shammam yatangarije Reuters ko koko Kadhafi yapfuye.
    AFP yo iratangaza ko umuvugizi wa CNT, Abdel Hafez Ghoga yagize ati " Muammar Kadhafi wayoboraga Libiya yapfuye kandi Syrte yabohojwe".
    Ingabo za CNT rwagati muri Syrte
    Gusa nanone amakuru nk’aya ntiyagiye yizerwa muri iyi ntambara ya Libiya kuko ni kenshi CNT yagendaga ivuga ko yafashe imijyi kandi bitabaye, ni na kenshi bagendaga bavuga ko bafashe cyangwa bishe bamwe mu bahungu ba Kadhafi, cyane cyane Khamis (batangaje inshuro 3 ko bamwishe), Saadi na Muhammad (bavugaga ko babataye muri yombi) na Moatassem Kadhafi bavugaga ko bafashe mu minsi ishize kandi ataribyo.
    Kuba Syrte yafashwe byo ntibishidikanywaho, ariko iby’ifatwa n’urupfu rwa Kadhafi bikomeje kuvugwaho ibitandukanye, mu gihe bagitegereje ko haza gihamya y’ukuri y’uko koko byabaye. OTAN, USA, u Bwongereza n’u Bufaransa bishimiye ifatwa rya Syrte, ariko ntacyo baratangaza ku kuba Kadhafi yafashwe cyangwa atakiriho.
    Amafoto ya AFP na Al Jazeera
    Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) biremeza ko byahawe amafoto yerekana Muammmar Kadhafi akimara kuraswa. Ayo mafoto ni ayo bita snapshots, ni ukuvuga ko yakuwe ku mashusho (video). AFP ivuga ko video zafashwe n’ingabo za CNT kuri telefoni zigendanwa nyuma y’aho imodoka Kadhafi yarimo n’izari zimukikije zaraswaga n’indege za OTAN.
    Izo video zikaba zanerekanwe na Al Jazeera.
    Abandi bivugwa ko bapfuye ni Aboubakr Younès Jaber wahoze ari minisitiri w’ingabo wa Kadhafi na Moatassem, umwe mu bahungu ba Kadhafi.
    Ifoto bivugwa ko ari iya Moatassem, umwe mu bahungu ba Kadhafi
    Ifoto bivugwa ko yerekana Muammar Kadhafi mbere y'uko apfa
    Umunyamakuru Marine Olivesi wa France 24 wari i Syrte ubu akaba ari i Misrata nawe yemeza iby’ayo mashusho, ndetse ngo bamwe mu baganga baganiriye bamubwiye ko babonye Kadhafi azanwa kwa muganga mbere y’uko apfa.

    Tuesday 11 October 2011

    IKO ISHINGURYA RYABACU BAZIZE AKARENGANE BYAGENZE IBUVIRA


    AMAFOTO: Dore uko byari bimeze i Buvira umunsi wo gushingura Abanyamurenge biciwe i Fizi.
    Yanditswe ku minsi 10 / 10 /2011 - 10:59:19
    Nyakwigendera KABUTENI
    Ifoto: Joseph

    CALIFORNIA, AMERIKA - Ubushize twabagejejeho amakuru y’ishingurwa ry’inzirakarengane ziciwe ahitwa Lukongo, i Fizi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Uyu muhangao wo gushingura wabereye mu muji wa Uvira. Iyi nkuru iribanda ahanini ku mafoto yahafatiwe. Aya mafoto arafasha benshi kwibuka ba nyakwigendera. Ubundi kandi birafasha umuntu wese utari ubazi kubamenya. Gusa ntitwabashije kubona amafoto y’abitabye bose uko ari barindwi ariko tuzakomeza tuyabashakire. Ikindi kandi nuko ubutaha tuzabagezaho imyirondoro ya banyakwigendera nibidushobokera.

    Ikindi kandi, amakuru twakiriye mu mwanya muto ushize avuga ko ikiriyo c’imiryango ya banyakwigendera arico carangiye umunsi w’iposho ushize ariko hateganyijwe ikindi kiriyo kinini cane kizaba kirimo abantu benshi barimo n’abazaba baturutse mu mahanga ya kure. Iki kiriyo badutangarije ko kizaba ku minsi 23 z’uku kwezi kwa cumi turimo i Buvira. 

    Aya n'amwe mu mafoto yafatiwe i Buvira m'umuhango wo gushingura:

    Nyakwigendera KABUTENI.
    Nyakwigendera KANDOTI.
    Nyakwigendera MUSORE.
    Nyakwigendera NYABISAGE.
    Nyakwigendera GIFOTA.
    Abayobozi b'amatorero RUBENI (w'ikoti ryirabura) na MANASI (w'ikori ryera).
    Abana ba nyakwigendera KANDOTI baririra se.
    Na Colonel BISOGO yarahari (uwo wunamye ufite isapu itukura ku bitugu).
    Uyu ni Ministre BIGANZA.
    Abana bafashe ifoto ya nyakwigendera MUSORE.
    Uyu ni GILBERT mukuru wa nyakwigendera MUSORE.
    Colonel MWUNGURA nawe yarahari.
    Abantu bari benshi cane imbere y'ikanisa rya CADC ku KIMANGA.
    Ibitekerezo 1