Monday 12 September 2011

INGARUKA ZO KUTAGIRA IGIHUGU

Nkuko abize ibyiyoboka mana babivuga akenshi ko umugisha imana itanga ari IGIHUGU,niyo mpamvu akenshi iyo abantu batswe ubwenegihu nigihugu runaka usanga, bangwa aho bageze hose ndetse aho bavuze akarengane kabo ntibumvirwe kuko ibintu byose ubu bisigaye bishingiye kubukungu, mbese iyo mudaite igihugu ubukungu nabwo ntabwo muba mufite.
IGIHUGU nimwe mumigisha imana itanga kubantu, bitavuze ko ntawe imana itahaye igihugu, gusa abantu nibo bakwaka ubwenegihugu, kubwimamvu zamateka, idini,ibara ryuruhu rwawe nibindi......

gusa imana iba yaratanze igihugu kubantu bose, gusa zimwe mungaruka umushakashatsi Jean Pierre yashize mugitabo cye yavuze ko iyo udafite igihugu,( yavuze ko ntamuntu utagira ubwene gihugu usibyeko habaho kubwirengangiza kenshi ubisanga kumugabana wa africa.)

1. uba usa nkaho ntaho ubarizwa hano kwisi,
2. ntajambo ugira mubantu kuko uba usa nkaho uri inyamanswa udafite uruhare kukuyobora ubutaka, nibintu
3. nta vision ushobora kugira kuko ntaho uyigirira ( muburyo burambye)
4. isambu ubona ntiba iyawe nabazagukomokaho bose kubera iyo uri umunyamahanga aho uguze ikibanza akenshi cyitwa ubukode
5. amateka yawe aba limite
6. ntamurage utanga.
7. umuco wanyu urabura( urashira)
8. bagukoresha ico bashatse kuko udafite ahandi wajya
9.uba usa numuntu wanyazwe
10. uhora mukwibaza aho ukomoka( igihugu cyakwatse ubwenegihugu, uburyo wabubona.....) mugihe abandi bari kuzamura ubukungu, education, santé, nibinndi byinshi byiterambere)
11. ubukene buba bwinshi kurubwo bwoko( abana ntibiga, indwara zibanyinshi kubera ubuhungiri nibindi..)
12. nibndi tuzaza kubona mugice cya 2


Gusa igisubizo gishobora kuboneka nkuko ubitekereza nikihe?
nkuko mbibona cgse mbitekereza nuko abo muri ubwo bwoko bagomba kuboneka bamwe batanga ibyabo, batanga amaraso yabo, batanga umwanya wabo,babyiyemeza muribo bakaburwanira nkoku Nehemiya yitanze areka ibindi byose ajya kurwanira abiwabo nkinke ziwabo zari zarasenwe,
niko natwe tugomba kureka kureba kunyungu dufite ubu, kubiteye ubwoba biho ubu nibindi bicya ntege tukarwanira igihugu cyacu tukitwa abaco, tugasubizwa ibyacu byari byaranyazwe, ndetse tugatura ahacu hakitwa ahacu.... tukarya imbuhu nimishiba, ibyumfa, nimishishiri, za fungo, isogo, inkeri, amasonga ibituku nibindi bitaboneka ahandi mubihugu ataniyemo
ESE MWE NTIMUBONA KO TUMEZE NABI!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

PRESIDENT KABILA YATANZE CANDIDATURE YE

iki Cyumweru tariki 11 Nzeli 2011, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yatanze impapuro yasabwaga kugirango yemerwe nk’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba tariki 28/11/2011.
Ubwo yatangaga kandidatire ye, Perezida Kabila yageze aho komisiyo y’amatora ikorera atari mu modoka, ahubwo agenda n’amaguru, aho yari aherekejwe n’abashinzwe kumurinda bari kumwe n’abapolisi benshi. Inyuma ye kandi hari abaturage benshi berekanaga ko bamushyigikiye, cyane cyane abo mu ishyaka PPRD ayobora. Gusa Kabila yiyandikishije nk’umukandida wigenga (indépendant) nk’uko tubikesha AFP.
Abarwanashyaka ba PPRD baherekeje umukandida wabo Kabila
Kabila w’imyaka 40 ariyamamariza manda ya kabiri, nyuma y’uko amaze imyaka 5 muri manda ya mbere kuko yatsinze amatora yo mu 2006. Muri uwo mwaka, Kabila yari yatsinze Jean-Pierre Bemba ku cyiciro cya kabiri cy’amatora, ariko ay’uyu mwaka azaba mu cyiciro kimwe rukumbi, ku buryo uzaza ku mwanya wa mbere azahita aba Perezida.
Jean-Pierre Bemba yayoboraga MLC ubu afungiye ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye, aho aregwa ibyaha byo guhohotera ikiremwamuntu muri repubulika ya Centrafrique.
Aha twabibutsa ko mbere y’uko Kabila atsindira manda ya mbere mu 2006, yabanje kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nzibacyuho, ubwo yasimburaga se Laurent-Désiré Kabila wari umaze kwicwa arashwe tariki 16/1/2001.
Amatora y’uyu mwaka azitabirwa n’abanyekongo barenga miliyoni 32 azaba arimo abakandida benshi, harimo 3 bazwi kurusha abandi bazaba bahanganye bikomeye na Kabila. Abo ni Etienne Tshisekedi w’imyaka 78 uyobora UDPS, Léon Kengo wa Dondo w’imyaka 76 uyobora Sena y’iki gihugu, akaba yarahoze ari umwe mu bikomerezwa ku ngoma ya Mobutu, na Vital Kamerhe w’imyaka 51 wigeze kuyobora umutwe w’abadepite muri iki gihugu.
Hitezwe kandi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bitandukanye, dore ko no mu minsi ishize habaye imvururu zahitanye umuntu i Kinshasa, ubwo abo mu ishyaka UDPS bigaragambyaga.

Wednesday 7 September 2011

PHILOSOPHIE ZA KARUCIYE (igice cya mbere)

Dawudi Karuciye ati: “Isi yarisanganywe ba se none ubu yabonye nyina.”
Yanditswe n'ubuyobozi kw'itariki ya 09 / 02 /2011 - 5:25:16        174 incuro imaze kurebga.
Dawudi Karuciye
Ifoto: Umwuzukuru we

CALIFORNIA, USA - Dawudi Karuciye yari umuntu uzwi cane mu bgoko bg’Abanyamurenge. Abantu bamwibukira cane mu magambo ye yavuze akiriho; aya magambo akoreshwa na benshi cane kugeze ubu. Aya magambo kandi yuzuye ubgenge burenze urugero. Ntawashidikanya ko yari umufilozofe (philosophe) w’Umunyamurenge nubgo atigeze agera ku ntebe y’ishuri. Kubera ko abantu benshi bakoresha amagambo ye cane, uganira n’umuntu ukumva aravuze ngo: “Karuciye yaravuze ngo...”

HEPFO KW'IFOTO NI DAWUDI KARUCIYE, AHO BAMUVURAGA


Mbere hose Karuciye yitaga inka amazina. Ubutumwa bumaze kuza, atangira kuvuga andi magambo akomeye kandi yuzuye ubuhanga butangaje. Aya ni amwe muyo yavuze:

1. Inka mbi niyo nziza: Ibi yabivuze mu mwaka wa 1972 ubgo umwe mu bakobga be yari agiye gushakwa. Iwabo w’umuhungu bazanye inka y’ifatarembo yitwaga Ruberumwami. Iyi nka ngo yari mbi cane. Umunsi wo gukoshanya ugeze, abagabo bagiye gutora inka. Abahungu be banga gutora ya yindi mbi, ahubgo bahitamo gutora inziza zari mu kibuga. Karuciye yaranze avuga ko ako gaka bagomba kugatora mu gihe kari kaje gufata irembo. Kabiri kangahe, ya nka mbi yabyaye inyana icenda n’ikimasa kimwe. Ibi kandi yakomeje abigereranya n’uko umuntu mubi ariwe mwiza ngo kuko ntiwakundira umuntu uburanga ahubgo umukundira umutima we.

2. Hakwiriye kurwara umugabo hagapfa umugore: Ibi yabivuze kubera ko umugore ashobora kurwaza umugabo we ariko ngo umugabo ntiyorwaza umugore we. Iyo umugore apfuye ataragira abana umugabo azashaka undi ariko iyo umugabo apfuye umugore ataragira abana azataha urugo rukazima.

3. Abapasiteri bateye abakirisitu umugongo: Umunsi umwe aja kwinjira, bamwicaza mu bapasiteri. Ageze ku ntebe bamwishazaho, yahisemo kwicara yerekeye inyuma. Mu yandi magambo, yicaye yereke inyuma mw'ikanisa mu gihe abandi bari bicaye berekeye imbere nkuko bisanzwe. Abantu bamaze gusohoka bagize amatsiko yo kumenya impamvu yamuteye gukora igikorwa nk’ico. Karuciye yababgiye ko abungeri benshi ariko bameze.  Ngo bateye intama (abakirisito) zabo imigongo; benshi ngo barazitaye barabunga abandi ngo nta mutima wa gikirisitu babafitiye.

4. Urambuze nanje ndakubuze: Igihe kimwe umuhungu we yarabunze ava aho bari baturanye na se. Ise (Karuciye) ntiyabyishimiye. Yaramwinginze amusaba kutagenda. Umuhungu we kuko yari yamashije, aragenda. Karuciye aramubgira ngo nubgo wishimiye kugenda ariko urambuze kandi nanje ndakubuze. Mu yandi magambo, yamubgiye ko baburanye. Tubibutse ko uyu muhungu igihe carageze yitaba Imana ise ntiyashobora kugera iyo yari atuye kubera ubusaza. Karuciye nawe nyuma yaje kwitaba Imana.

5. Ibyaha bivukana n’ibyago: Ibi yabivuze ku kiriyo c'umuhungu wabo we witwaga Serubungo. Yabajije abantu bari ku kigandaro harimo n’abapasiteri niba urupfu ruvukana n’iki. Habuze umuntu n’umwe ugisubiza. Yavugaga ko ibyago bitera umuntu ibyaha. Yemeza ko ibyaha bivukana n’ibyago.

6. Intumbi zihagaze nizo nyinshi: Igihe habaga intambara ikomeye mu misozi ihanamiye i Buvira ndetse n’i Murenge, abantu bazanye amakuru y’incamugongo mu muhana aho yari atuye mu Bijombo bavuga ko abasirikare bashize, intumbi zuzuye ku misozi. Karuciye yabasubije atangaye ababgira ko intumbi zihagaze arizo nyinshi. 

7. Abapasiteri bazabanyunyuza abakirisitu: Umunsi umwe abana basanga anyunyuza imbombo mu gashashe. Bamubajije impamvu atayitamira mu kanwa nkuko abandi bazirya, ababgira ko ariko abungeri b’amakanisa bazabanyunyuza abakristo iyo babasaba gutanga isadaka hamwe n’igice c’icumi.

8. Abasirikare bararwanye hapfa i kanisa: Intambara imaze kuba i Murenge, habuze umuntu wabasha guhuza ingabo zarwanaga. Maze Karuciye avuga ko harwanye abasirikare hapfa i kanisa. Ibi yabivuze abitewe nuko habuze abapasiteri bahuza abarwanaga ahubgo bahitamo kwifatanya nabo mu kubashigikira mu rugamba, aho wasangaga bamwe bashigikiye uruhande rumwe abandi bagashigikira urundi.

9. Iyo sindano muyintere mu mutwe: Karuciye yarwaye umutwe maze umuganga aja kumuvura. Uyu muganga agiye kumutera isindano kw’itako nkuko bisanzwe, aranga ngo ubgo arwaye mu mutwe bayimutere mu mutwe. Ibi byatwaye umwanya utari muto Karuciye yanze kumvira umuganga wamuvuraga.

10. Isi yarisanganywe ba se none ubu yabonye nyina: Igihe umukobga wa mbere w’umunyamurenge abaye umutegetsi i Murenge, Karuciye byaramutangaje cane. Aravuga ngo isi yarisanzwe ifite ba se none yabonye nyina.

11. Bariya Bakobga babomboka bari basanzwe bakoshanyijwe? Igihe igikorwa co kubombora no kubomboka gitangiye i Murenge, Karacuye yabajije abantu ngo ese bariya bakobga bari mukubomboka baribasanzwe bakoshanyijwe?

Hariho andi magambo wibuka Dawudi Karuciye yavuze akiriho? Hariho se undi muntu wavuze cangwa se ukivuga amagambo atangaje nkaya i Murenge? Tanga ibitekerezo aha hepfo cangwa utwandikire.
____________________
*Iyi nkuru twayanditse twifashishije ibiganiro Imurenge.com yagiranye n’umwe mu bahungu ba Dawundi Karuciye ndetse na bamwe mu buzukuru be.

Ibitekerezo 4    Soma / Tanga Ibitekerezo

Ibitekerezo


Eric avuga: Murenge yapfushije benshi ariko uyu we ararenze. Mbega ubgenge, ubgenge, ubgenge...genda wa musaza we wasize ico abawe tuzahora tukwibukiraho. Ndizera ko hariho abantu benshi bari nk'uyu i Murenge. Njewe ndifuza kumenya amagambo yabo yuko ni meza kuyamenya. Imurenge.com murakoze kutugezaho iyi nkuru nziza cane.
Byanditswe kw'itariki ya 09 / 02 /2011 - 5:30:56.
Ruhumuriza avuga: Ntabgo tuzamwibagirwa bariya nibo bareze benshi kubera amagambo yubgenge bagiye bageza kubantu bimurenge nje nshobora kubita ko aribo bari biblioteke ziwacu aho abantu bagiye bavoma ubgenge bureba kure, kuko amajambo yavuze uyumugabo uyitondeye afite insiguro ninshi cane kubiba ubunyine iwacu. arikose hariya yazavurirwa nimubitaro cange????? mana fasha imurenge.
Byanditswe kw'itariki ya 09 / 02 /2011 - 10:14:05.
Eric avuga: Bishoboke yuko aho yariko avurirwa ari ku musozi nyine...wowe ntuhabona wa? Ariko ntakundi nyine. Ariko amagambo uyu mugabo yavuze ndayubaha pe!
Byanditswe kw'itariki ya 09 / 03 /2011 - 3:36:32.
Ruhumuriza avuga: Uko nukuri amagambo yiwe aremewe kabisa, twizereko imurenge harabandi yasize bazavuga andi magambo nkayiwe, kandi tunasengere iwacu naho hazagere ibitaro biteye imbere bizafasha abantu kuva muriburiya buzima.
Byanditswe kw'itariki ya 09 / 04 /2011 - 12:42:39.